2 Amateka 12:1-16 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma Rehobowamu amaze gukomezaubwami bwe, areka amategeko y'Uwiteka hamwe n'Abisirayeli bose.

2Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishakiumwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuyeku Uwiteka.

3Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n'abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n'abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimun'Abasukimun'Abanyetiyopiya.

4Atsinda imiduguduy'Abayuda igoswe n'inkike, arongera atera i Yerusalemu.

5Nukoumuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n'abatware b'Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’”

6Maze abatware ba Isirayeli n'umwami bicisha bugufibaravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”

7Uwiteka abonye ko bicishije bugufiijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufisinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n'uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n'ukubokokwa Shishaki.

8Ariko rero bazaba abagaragu be, kugirango bamenyeubuhakebwanjye n'ubuhakebw'abami b'ibindi bihugu.”

9Nuko Shishakiumwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyagaubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ubwo mu nzu y'umwami, arabijyana byose. Ajyana n'ingabo z'izahabu Salomo yacurishije.

10Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z'imiringa ngozisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindagaurugirw'inzu y'umwami.

11Kandi iyoumwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzibamushagaraga barazijyanaga, mazeyasohoka bakazisubizamu nzu y'abarinzi.

12Nuko yicishije bugufi,uburakari bw'Uwiteka bumuvahobituma atamurimbura rwose, kandi n'i Buyudahari hakirimo ibyiza.

13Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma,umurwa Uwiteka yatoranije mu miduguduyo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w'Umwamonikazi.

14Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiragaumwete wo gushaka Uwiteka.

15Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw'ibitabo byandikwagamo amazina y'abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

16Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu muduguduwa Dawidi mazeumuhungu we Abiya yima ingoma ye.

cle>