1Mu mwaka wa cumi n'umunaniku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.
2Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikayaumukobwa wa Uriyeli w'i Gibeya.
Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.
3Abiya atabarana n'ingabo z'intwari, abagabo batoranijweuduhumbi tune. Yerobowamu na we atezaurugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye b'intwariuduhumbi munani.
4Abiya ahagarara ku musoziSemarayimu wo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aravuga ati “Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!
5Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidiubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe n'abahungu be akabibasezeranishaumunyu?
6Ariko Yerobowamu mwene Nebatiumugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahagurukaagomera shebuja.
7Aho ari hateranira abagabo b'inguguzib'urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afiteumutimaworoshye, atabasha kubabuza.
8None mwibwira ko muzaneshaubwami bw'Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufiten'inyana z'izahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu.
9Mbese ntimwirukanye abatambyi b'Uwiteka bene Aroni n'Abalewi, mukishakira abatambyi nk'uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Mazeumuntu uje kwigiraumutambyi wese akazana ikimasa n'amapfizi y'intama arindwi, uwo akabaumutambyi w'ibitari imana.
10“Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutayekandi dufiteabatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n'Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,
11bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumuraneza mu gitondo na nimugoroba, bagashyirahourugeregere rw'imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n'igitereko cy'izahabu cy'amatabaza n'amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y'Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.
12Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiyeimbere, n'abatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururizakugirango turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu, kuko nta mugisha muzabona.”
13Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere y'Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo.
14Abayuda bakebutse babonaurugamba rubariimbere n'inyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.
15Nuko ingabo z'Abayuda zirangururaamajwi, maze zimaze kurangururaamajwi Imana itsinda Yerobowamu n'Abisirayeli, imbere ya Abiya n'Abayuda.
16Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.
17Abiya n'ingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijweuduhumbi dutanu.
18Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufimuri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
19Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli n'ibirorero byaho, n'i Yeshana n'ibirorero byaho, na Efuronin'ibirorero byaho.
20Kandi Yerobowamu ntiyongera kugiraimbaraga ku ngoma ya Abiya. BukeyeUwiteka amutezaindwara aratanga.
21Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana b'abahungu makumyabiri na babiri n'abakobwa cumi na batandatu.
22Indi mirimo ya Abiya n'ingeso ze n'ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by'umuhanuzi Ido.
23Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi mazeumuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure.