1Umwuka w'Imana aza kuri Azariya mwene Odedi,
2ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n'Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumutana we azabata.
3Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwaumutambyi wigisha, badafite n'amategeko.
4Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona.
5Kandi muri icyo gihe abasohokaga n'abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo abaturagebo muri ibyo bihugu bose bagiraga imidugararo myinshi,
6bakavunaguranaubwoko bukarwanyaubundi, n'umuduguduukarwanya undi kuko Imana yabihebeshaga, ibateza ibyago byose.
7Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.”
8Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n'ayoumuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy'i Buyudan'i Bubenyamini, no mu miduguduyahindūye yo mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy'Uwiteka cyari imbere y'ibaraza ry'Uwiteka.
9Bukeyeateranya Abayuda n'Ababenyamini bose n'abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy'Abamanase no mu cy'Abasimeyoni, kuko benshi bamukejebaturukamu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we.
10Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n'itanu, ku ngoma ya Asa.
11Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n'intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye.
12Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruzaimitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose,
13kandi yukoutemeye gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli azicwa, ariuworoheje n'ukomeye,umugabocyangwaumugore.
14Nuko barahiza ijwi rirenga, bararangururabavuza amakondera n'amahembe.
15Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n'imitima yabo yose, bagashakana Uwitekaumwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumureimpande zose.
16Kandi Māka nyina w'Umwami Asa,umwami amwirukanamu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.
17Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakoraumutimawa Asa wariutunganye iminsi ye yose.
18Acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Imana, n'ibyo yejeje ubwe by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu.
19Kandi nta ntambara zongeye kubaho, kugezamu mwaka wa mirongo itatu n'itanu akiri ku ngoma.