1Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeyeaba bamwana wa Ahabu.
2Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n'abantu bari kumwe na we inka n'intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y'i Galeyadi.
3Ahabuumwami w'Abisirayeli abaza Yehoshafatiumwami w'Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y'i Galeyadi?”
Aramusubizaati “Ndiumuntu umwe nawe, ingabo zanjye n'ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”
4Yehoshafati arongera abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banzaugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”
5Nukoumwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, abagabo magana ane arababaza ati “Dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?”Baramusubizabati “Zamuka, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”
6Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?”
7Umwami w'Abisirayeli asubizaYehoshafati ati “Hasigaye undi mugabotubasha kugishisha inama z'Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanuriraibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”
Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”
8Nukoumwami w'Abisirayeli ahamagaraumutware aramubwira ati “IhuteuzaneMikaya mwene Imula.”
9Kandiumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami,umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari mu muharuro ku karubanda i Samariya. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.
10Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembeuzayakubitisha Abasiriya kugezaaho bazashirira.’”
11N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Zamukauterei Ramoti y'i Galeyadiuragira ishya, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”
12Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanuriraumwami ibyiza.”
13Mikaya aravuga ati “Ndahiye Uwitekauhoraho, icyo Imana yanjye iri buvugeni cyo mvuga.”
14Nuko ageze ku mwami,umwami aramubazaati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se ndorere?”
Aramusubizaati “Ngaho nimuzamuke murabona ishya, kuko bazagabizwa amaboko yanyu.”
15Umwami aramubwira ati “Nakurahije kangahe kutazambwira ijambo na rimwe, keretseukurimu izina ry'Uwiteka?”
16Aramusubizaati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafiteumwungeri. Uwiteka ni ko kuvugaati ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireyoumuntu wese atahe iwe amahoro.’”
17Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atampanuriraibyiza keretse ibibi?”
18Mikaya aravuga ati “Noneho nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.
19Uwiteka aravuga ati ‘Ni ndeuzashukashuka Ahabuumwami wa Isirayeli, ngo azamukirei Ramoti y'i Galeyadi ngo agweyo?’Umwe avuga ibye, undi ibye.
20Hanyuma hazaumwuka ahagarara imbere y'Uwiteka, aravuga ati ‘Ni jyeuzamushukashuka.’Uwiteka aramubazaati ‘Uzamushukashuka ute?’
21Aramusubizaati ‘Nzagenda mpindukeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’Uwiteka aravuga ati ‘Nukouzamushukashuka kandiuzabishobora, gendaugireutyo.’
22“Nuko rero, dore Uwiteka ashyizeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzehoibyago.”
23Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi, akubitaMikayaurushyiaramubazaati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he, ava muri jye aza kuvugananawe?”
24Mikaya aramusubizaati “Uzabimenyaumunsiuzicumitamu mwinjiro w'inzu, wihisha.”
25Mazeumwami wa Isirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya, mumushyire Amoniumutware w'umurwa na Yowasiumwana w'umwami
26muti ‘Umwami avuze ngo: iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburireibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugezaaho nzatabarukiraamahoro.’”
27Mikaya aravuga ati “Nuramukautabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiyemuri jye.”Kandi aravuga ati “Murumve namwe bantu mwese.”
28Bukeyeumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda, barazamuka batera i Ramoti y'i Galeyadi.
29Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.”Nukoumwami w'Abisirayeli ariyoberanya bajya ku rugamba.
30Kandi ubwoumwami w'i Siriya yari yarategetse abatware b'amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretseumwami w'Abisirayeli wenyine.”
31Nuko abatware b'amagare barabutsweYehoshafati baravuga bati “Nguriyaumwami w'Abisirayeli.”Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.
32Abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli barakimirana, barorera kumukurikira.
33Nukoumuntu umwe aforaumuhetowe apfa kurasa, ahamyaumwami w'Abisirayeli mu ihurirory'imyambaro ye y'ibyuma,umwami ni ko kubwiraumwerekeza w'igare rye ati “Kururaurukobaduhindukireunkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”
34Kuri uwo munsi intambara iriyongeranya,umwami yihanganira mu igare rye ahangana n'Abasiriya ageza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga aratanga.