1BukeyeYehoshafatiumwami w'Abayuda atabaruka amahoro, asubiraiwe i Yerusalemu.
2Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubazaati “Hari n'aho watabaye abanyabyaha,ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.
3Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu,ukagambirira mu mutimagushaka Imana.”
4Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeyearongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy'imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
5Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imiduguduy'i Buyudayose igoswe n'inkike, imiduguduyose umwe umwe.
6Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiyegukorakuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.
7Ariko mujye mwubahaUwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy'umuntu cyangwa guhongerwa.”
8Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b'Abalewi n'abatambyi, n'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli ngo bajye baca imanza z'iby'Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubirai Yerusalemu.
9Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufiteumutimautunganye.
10Kandi bene wanyu batura mu miduguduyabo, nibabazanira imanza zose z'ubwicanyi cyangwa z'iby'itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugurango batagibwaho n'urubanza ku Uwiteka,uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n'urubanza.
11Kandi dore Amariyaumutambyi mukuruni weuzabatwara mu by'Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeliumutware w'umuryango wa Yuda ni weuzabatwara mu by'umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n'ukiranuka.”