1Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'abantu inzovu munanibo kubāza amabuye mu misozi, n'abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira.
2Salomo atuma kuri Hiramuumwami w'i Tiro ati “Nk'uko wagiriragaumukambwe wanjye Dawidi,ukamwoherereza imyerezi yo kubakainzu yo kubamo, abe ari koungirira nanjye.
3Dore ndenda kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumuraneza, no ku bw'imitsima ihora imurikwa imbere y'Uwiteka, no ku bw'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z'amezi, no ku birori byashyizweho by'Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe.
4Kandi n'inzu nenda kubakani nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose.
5Ariko ni ndeubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere?
6Nuko noneunyohererezeumugabow'umuhanga, uzi gukoraiby'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'imyenda y'imihengeri n'iya kamurarin'iy'imikara ya kabayonga, kandi uzi gukebaamabara y'uburyo bwose, kugirango abane n'abagabo b'abahanga turi kumwe i Buyudan'i Yerusalemu, aboumukambwe wanjye Dawidi yatoye.
7Kandiunyoherereze imyerezi n'imiberoshi, n'ibiti bisa n'imisagavu by'i Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana n'abagaragu bawe,
8kugirango bantunganyirize ibiti byinshi cyane, kuko inzu ngiye kubakaizaba nini bitangaje.
9Kandi dore nzaha abagaragu bawe b'ababaji batsinda ibiti, indengo z'ingano zihuye inzovu ebyiri, n'indengo za sayiri inzovu ebyiri, n'incuro z'intango za vino inzovu ebyiri, n'ibibindi by'amavuta inzovu ebyiri.”
10Nuko Hiramuumwami w'i Tiro yandikira Salomourwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunzeubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugiraumwami wabwo.”
11Kandi Hiramu yongera kuvugaati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n'isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidiumwanaujijutse wahaweubwenge n'ubuhanga, akaba ari weugiyekubakira Uwiteka inzu, no kubakainzu y'ubwami.
12None ntumyeumugabow'umuhanga uzi kwitegereza witwa Huramu,
13umwana w'umugorewo muri bene Dani, na se yariumugabow'i Tiro,umuhanga w'imirimo y'izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma, n'amabuye n'ibiti n'imyenda y'imihengeri, n'iy'imikara ya kabayonga n'iy'igitare cyiza n'iya kamurari, kandi azi no gukebaamabara y'uburyo bwose no guhimbauburyo bwose buhimbwa, kugirango ahabweumwanya hamwe n'abagaragu bawe b'abahanga, n'abahanga ba databujaumukambwe wawe Dawidi.
14Nuko rero ingano na sayiri n'amavuta na vino uko databuja yavuze, azabyoherereza abagaragu be,
15natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nk'ibihare tubigeze i Yopa, naweuzabizamuraubigeze i Yerusalemu.”
16BukeyeSalomo abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isirayeli, ukoumubarewari warabazwe na se Dawidi wari uri, haboneka abantu agahumbi n'inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana atandatu.
17Akura muri bo abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n'inzovuumunanibo kubāza amabuye mu misozi, n'ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira abantu babakoresha.