2 Amateka 20:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo Abamowabu n'Abamoni hamwe n'Abamewunimubatera Yehoshafati, bajya kumurwanya.

2Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteyeziturutse i Siriya hakurya y'inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).”

3Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyirizaubusa.

4Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturukamu miduguduy'i Buyudayose bazanywe no gushaka Uwiteka.

5Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry'Abayuda n'ab'i Yerusalemu, yari mu nzu y'Uwiteka imbere y'urugorushya,

6arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruzabacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si woweutegeka abami bose b'abanyamahanga? Mu kubokokwawe harimoububasha n'imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.

7Mana yacu, si wowe wirukanye abaturagebari muri iki gihugu imbere y'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli,ukagihaurubyaro rw'incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose?

8Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryaweubuturobagasenga bati

9‘Nitugerwaho n'ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugigandetse n'inzara, tuzajya duhagarara imbere y'iyi nzu n'imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzabatubabaye naweuzumvautabare?’

10“Nuko none dore Abamoni n'Abamowabu n'abo ku musoziSeyiri, abo wabujijeAbisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure,

11dore uko batwituye kuza kutwirukanamuri gakondo yawe waduhayekuhazungura.

12Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufitezarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuzeuko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”

13Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y'Uwiteka, bari kumwe n'abana babo batoya n'abagore babo n'abana babo bakuru.

14Mazeumwuka w'Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w'Umulewiwo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro.

15Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturageb'i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwaumutiman'izo ngabo nyinshi, kukourugamba atariurwanyu ahubwo ni urw'Imana.

16Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayubw'i Yeruweli.

17Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n'ab'i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’”

18Maze Yehoshafati yubikaamaso hasi, Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bikubitahasi imbere y'Uwiteka baramuramya.

19Abalewi bo muri bene Kohati n'abo mu Bakōra, bahagurutswano guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n'ijwi rirenga cyane.

20Bukeyebwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayubw'i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubonegukomezwa, mwizere n'abahanuzi bayo mubonekugubwa neza.”

21Nuko amaze kujya inama n'abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbazaubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y'ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

22Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo guciraigico Abamoni n'Abamowabu, n'abo ku musoziSeyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa.

23Kuko Abamoni n'Abamowabu bahagurukijwe no guteraabaturagebo ku musoziSeyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab'i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana.

24Hanyuma Abayuda bageze ku munaraw'abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n'umwe wacitse ku icumu.

25Maze Yehoshafati n'ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby'ubutunzi bwinshi n'iby'umurimbo by'igiciro cyinshi bīcūjeubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.

26Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n'ubu.

27Abayuda n'ab'i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubirai Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y'ababisha babo.

28Baza i Yerusalemu bafite nebelu n'inanga n'amakondera, bajya ku nzu y'Uwiteka.

29Igitinyiro cy'Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b'Abisirayeli.

30Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhayeihumureimpande zose.

31Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azubaumukobwa wa Shiluhi.

32Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere y'Uwiteka.

33Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi n'abantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza.

34Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy'ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli.

35Hanyuma y'ibyo Yehoshafatiumwami w'Abayuda yiyunga na Ahaziyaumwami w'Abisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane.

36Afatanya na we kubāza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi.

37Maze Eliyezeri mwene Dodavahu w'i Maresha ahanuriraYehoshafati aravuga ati “Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.”Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi.

cle>