2 Amateka 21:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

2Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafatiumwami wa Isirayeli.

3Se abaraga ibiragwa bikomeye by'ifeza n'izahabu, n'ibintu by'igiciro cyinshi n'imiduguduy'i Buyudaigoswe n'inkike, arikoubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye.

4Nuko Yoramu arahagurukaategekaubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n'ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli.

5Kandi Yoramu yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munanii Yerusalemu ari ku ngoma.

6Agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli nk'uko ab'inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiweumukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n'Uwiteka.

7Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw'isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n'abahungu be iteka ryose.

8Maze ku ngoma ye Abedomu baragoma, biyegura ku bwami bw'Abayuda biyimikirauwabomwami.

9BukeyeYoramu yambukanan'abatware be n'amagare ye yose, ahagurukanijoro atwaza Abedomu bari bamugoseari kumwe n'abatware b'amagare.

10Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda kugezaubu. Icyo gihe ab'i Libuna na bo baramugomera, kuko yaretse Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

11Kandi Yoramu yubakaingoro ku misozi y'i Buyuda, yoshya abaturageb'i Yerusalemuubusambanyi, ayobya Abayuda.

12Bukeyeurwandiko rumugeraho ruvuyekuri Eliya w'umuhanuzi, ruvugango
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruzaDawidi ivuze, ngo ‘Kukoutagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n'iza Asaumwami w'Abayuda,

13ahubwoukagendana ingeso z'abami b'Abisirayeli,ugasambanisha Abayuda n'abaturageb'i Yerusalemu nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenjeje, kandiukabawarishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza,

14none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n'abana bawe n'abagore bawe n'ibintu byawe byose.

15Kandi naweuzarwara indwara ikomeye mu mara, izatumauzanaamagara kukouzahorauyirwaye.’”

16Maze Uwiteka ahagurukiriza imitima y'Abafilisitiya, n'Abarabu baringaniye n'Abanyetiyopiya kwanga Yoramu.

17Batera i Buyudabarahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y'umwami n'abahungu be n'abagore be, ntiyasigarana n'umwana w'umuhungu n'umwe, keretse Yehohahaziya w'umuhererezi mu bana be.

18Hanyuma y'ibyo byose Uwiteka amutezaindwara itavurwa yo mu mara.

19Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n'indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk'uko boserezaga ba sekuruzabe.

20Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munanii Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi ariko atari mu bituro by'abami.

cle>