2 Amateka 22:1-12 BYSB2001 - Bible AI

1Abaturageb'i Yerusalemu bimika Ahaziyaumwana we w'umuhererezi abaumwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n'umutwe w'ingabo zazanye n'Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramuumwami w'Abayuda arima.

2Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amaraumwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliyaumukobwa wa Omuri.

3Na we agendana ingeso nk'iz'ab'inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukoraibibi.

4Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bakoraga, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa.

5Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabuumwami w'Abisirayeli, batera Hazayeliumwami w'i Siriya i Ramoti y'i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramuuruguma.

6Yehoramu asubirai Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeliumwami w'i Siriya. BukeyeAhaziya mwene Yehoramuumwami w'Abayuda amanurwa no gusuraYehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.

7Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.

8Ubwo Yehu yasohozaga iteka ku nzu ya Ahabu, asanga ibikomangoma by'Abayuda n'abana b'abahungu ba bene se wa Ahaziya bamukorera, arabica.

9Maze ashaka Ahaziya baramufata(ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugagabati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwitekaumutimawe wose.”
Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomezaubwami.

10BukeyeAtaliya nyina wa Ahaziya abonye koumwana we apfuye, arahagurukaarimburaurubyaro rwose rw'umwami w'inzu y'Abayuda.

11Ariko Yehoshabeyatiumukobwa w'umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukuramu bana b'umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n'umureziwe mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyatiumukobwa w'Umwami Yoramu muka Yehoyada w'umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubonango amwice.

12Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

cle>