2 Amateka 23:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n'abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri.

2Maze bagenda igihugu cy'i Buyudabateranya Abalewi, babakuranamu miduguduy'i Buyudayose n'abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli, baza i Yerusalemu.

3Nuko iteraniro ryose risezeranira n'umwami isezerano mu nzu y'Imana. Yehoyada arababwira ati “Doreumwana w'umwami. Azima nk'uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi.

4Uko muzagenza ni uku: abazaza ku isabatogufataigihe,umugabane wanyu wa gatatu w'abatambyi n'Abalewi bazaba abakumirizi.

5Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y'umwami, n'undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry'urufatiro, na rubanda rwose ruzabamu bikari by'inzu y'Uwiteka.

6Ariko ntihazagireuwinjira mu nzu y'Uwiteka, keretse abatambyi n'abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry'Uwiteka.

7Kandi Abalewi bazakikizeumwami impande zose,umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki,uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagaraumwami uko asohotse n'uko yinjiye.”

8Nuko Abalewi n'Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w'umutambyi yabitegetse byose, baragendaumuntu wese ajyana abantu be bo gufataigihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w'umutambyi atasezereye abanyagihe.

9Maze Yehoyada w'umutambyi aha abatware b'amagana amacumu n'ingabo ntoya n'inini, byari iby'Umwami Dawidi bikaba mu nzu y'Imana.

10Nuko ashyiraho abantu bose,umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki,uhereye ku ruhande rw'iburyo rw'inzuukageza ku rw'ibumosorwayo, bugufibw'icyotero n'inzu ahoumwami yari ari, bamukikije impande zose.

11Maze basohoraumwana w'umwami bamwambika ikamba ry'ubwami, bamuha n'umuhamya bamugiraumwami. Yehoyada n'abahungu be bamusukahoamavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!”

12Ataliya yumviseurusakurw'abantu birukanka kandi bahimbazaumwami, asanga abantu mu nzu y'Uwiteka.

13Yitegereje abonaumwami ahagaze ku nkingi y'umwami mu muryango, n'abatware n'abavuza amakondera begereyeumwami, n'abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z'ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

14Yehoyada w'umutambyi asohora abatware batwara amagana, bashyiriweho gutwara ingabo zose arababwira ati “Nimumusohore mumucishe muri gahunda y'ingabo, kandiumukurikira wese mumwicishe inkota”, kukoumutambyi yari avuze ati “Ntimumwicire mu nzu y'Uwiteka.”

15Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry'amafarashi ryo mu ihururury'urugorw'umwami, bamwicirayo.

16Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n'abantu bose n'umwami, ngo babe abantu b'Uwiteka.

17Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Mataniumutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'ibyotero.

18Maze Yehoyada asubizaabatambyi b'Abalewi mu butware bw'inzu y'Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y'Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambanaumunezero n'indirimbo nk'uko Dawidi yabitunganije.

19Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry'urugorw'inzu y'Uwiteka, kugirango hatagiraumuntuuhumanye winjira.

20Ajyana abatware batwara amagana n'abanyacyubahiro, n'abatware b'abantu n'abantu bose bo mu gihugu, basohoraumwami mu nzu y'Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguruku nzu y'umwami baherako bamushyira ku ntebe y'ubwami.

21Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa,umurwauratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota.

cle>