2 Amateka 24:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.

2Yowasi akora ibishimwa n'Uwiteka, mu minsi y'umutambyi Yehoyada yose.

3Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b'abahungu n'ab'abakobwa.

4Hanyuma y'ibyo Yowasi ashaka gusanainzu y'Uwiteka.

5Ateranya abatambyi n'Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu miduguduy'i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y'Imana yanyu ukoumwakautashye, mubigire vuba.”Ariko Abalewi ntibagira vuba.

6Bukeyeumwami atumiraYehoyada w'umutambyi mukuruaramubazaati “Ni iki cyakubujijegutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n'ab'i Yerusalemu ikoro rya Moseumugaragu w'Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry'Abisirayeli kuba ikoro ry'ihema ry'ibihamya?”

7Kuko abahungu ba Ataliya wa mugoremubi, bari barangije inzu y'Imana n'ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y'Uwiteka, bakabiha Bāli.

8Nukoumwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw'inzu y'Uwiteka.

9Babyamamaza i Buyudahose n'i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry'Uwiteka, Moseumugaragu w'Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu.

10Abatware bose n'abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugezaaho barangirije.

11Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzuumwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi,umwanditsi w'umwami n'umutware w'umutambyi mukurubarazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubizaahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane.

12Umwami na Yehoyada bakaziha abakoragaumurimow'inzu y'Uwiteka, na bo bakaziguriraabubatsi n'ababaji ngo basane inzu y'Uwiteka, bakaguriran'abacuzi b'ibyuma n'ab'imiringa ngo basane inzu y'Uwiteka.

13Nuko abakozi barakoraumurimobarawutunganya rwose, bahagarika inzu y'Imana bayisubizauko yari iri, barayikomeza.

14Bayujujebazana impiya zisagutse bazishyira imbere y'umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y'Uwiteka, ibintu bikoreshwa n'ibyo gutambiramo n'indosho, n'ibintu by'izahabu n'ifeza.
Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y'Uwitekaubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho.

15Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuruarapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.

16Bamuhamba mu muduguduwa Dawidi hamwe n'abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye.

17Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by'Abayuda biraza biramyaumwami,umwami arabumvira.

18Bareka inzu y'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n'ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n'i Yerusalemu ku bw'icyo gicumurocyabo.

19Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi.

20Umwuka w'Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w'umutambyi, ahagarara haruguruy'abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumuriraamategeko y'Uwiteka, bikababuza kubonaumugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteyekubareka.’”

21Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw'inzu y'Uwiteka ku bw'itegeko ry'umwami.

22Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwiciraumwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.”

23Nuko uwo mwakaushize, ingabo z'Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyudan'i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by'abantu byose, zibimaraho mu bantu, zohererezaumwami w'i Damasiko iminyago babanyaze yose.

24Kandi ingabo z'Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingaboz'Abayuda nyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi.

25Bamuvuyehokandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw'amaraso ya mwene Yehoyada w'umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by'abami.

26Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w'Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuritiw'Umumowabukazi.

27Kandi iby'abahungu be n'imiburo ikomeye bamuburiraga, n'ibyo kongera kubakainzu y'Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy'abami? Mazeumuhungu we Amasiya yima ingoma ye.

cle>