1Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w'i Yerusalemu.
2Akora ibishimwa n'Uwiteka abikoranaumutimautunganye, ariko si rwose.
3Bukeyeamaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ariumwami.
4Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk'uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwoumuntu wese azicwe bamuhoraicye cyaha.”
5Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n'Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruzayari ari, ngo bategekwe n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n'abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijweuduhumbi dutatubabasha gutabara, bagatwara amacumu n'ingabo.
6Kandi aguriraabagabo bo mu Bisirayeli b'abanyambaraga b'intwari agahumbi, atanga italanto z'ifeza ijana.
7Hanyuma hazaumuntu w'Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z'Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n'Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.
8Ariko niwangaugatabarana na bo, nubwo warwana intambaraufiteubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y'ababisha, kuko Imana ifiteububasha bwo gutabara n'ubutsinda.”
9Amasiya asubizauwo muntu w'Imana ati “Ariko se iby'italanto ijana nahaye ingabo z'Abisirayeli bibaye bite?”
Umuntu w'Imana aramusubizaati “Uwiteka abasha kuguhaizizirutahocyane.”
10Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubireiwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubiraiwabo zifiteumujinya mwinshi.
11Maze Amasiya yiyungamo atabarana n'abantu be, bajya mu kibaya cy'umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.
12Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru y'igitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika.
13Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imiduguduy'i Buyudauhereye i Samariyaukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.
14Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by'Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.
15Ni cyo cyatumyeuburakari bw'Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumahoumuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gitumaushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”
16Akivuganana we,umwami aramubazaati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b'umwami? Cecekautavahoukubitwa.”
Nukoumuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kukougenje utyo ntiwumve inama yanjye.”
17BukeyeAmasiyaumwami w'Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehuumwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”
18Yehowasiumwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiyaumwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjyeumushyingireumukobwa wawe.’Bukeyeinyamaswa y'i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu.
19Uvuga yuko wanesheje Abedomu,umutimawawe wishyira hejuruurirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi,ukagwa woweubwawe hamwe n'Abayuda?”
20Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z'i Bwedomu.
21Nuko Yehowasiumwami w'Abisirayeli arazamuka atera Amasiyaumwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y'i Buyuda.
22Abayuda banesherezwa imbere y'Abisirayeli barahunga,umuntu wese ahungira mu ihema rye.
23Maze Yehowasiumwami w'Abisirayeli afata Amasiyaumwami w'Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z'i Yerusalemuuhereye ku irembo rya Efurayimuukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.
24Anyaga izahabu n'ifeza byose, n'ibintu byose basanze mu nzu y'Imana no kwa Obededomu no mu nzu y'umwami, anyaga n'abantu b'integano baba ingwate, asubirai Samariya.
25Nuko Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu, Yehowasi mwene Yehowahaziumwami w'Abisirayeli amaze gutanga.
26Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli?
27Kandiuhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.
28Maze bamuzanaku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi.