1Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n'itandatu avutse, baramwimika abaumwami mu cyimbo cya se Amasiya.
2YubakaEloti ahagarurirau Buyuda, UmwamiAmasiya amaze gutanga asanze ba sekuruza.
3Uziya atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya w'i Yerusalemu.
4Uziya akora ibishimwa n'Uwiteka, nk'ibyo se Amasiya yakoraga byose.
5Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wariufiteubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuhaumugisha.
6Bukeyearatabara atera Abafilisitiya, asenya inkike z'i Gati n'iz'i Yabune n'iz'Ashidodi, maze yubakaimidugudumu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya.
7Imana imufasha arwana n'Abafilisitiya, n'Abarabu babaga i Guri Bāli, n'aba Meyunimu.
8Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane.
9Kandi Uziya yubakaiminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y'inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n'aho inkike ihetera, arayikomeza.
10Kandi yubakaiminara no mu butayu, afukuran'amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cy'imisozi y'imirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi n'abicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga.
11Kandi Uziya yari afiteumutwe w'ingabo zatabaraga ari ibitero, ukoumubarewabo wari uri babazwe na Yeyeli w'umwanditsi, na Māseya w'umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b'umwami.
12Umubarewose w'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo b'abanyambaraga b'intwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.
13Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwanauduhumbi dutatun'ibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengeraumwami ku babisha be.
14Uziya atunganirizaumutwe w'ingabo wose ingabo n'amacumu, n'ingofero n'amafureboy'ibyuma, n'imiheto n'amabuye y'imihumetso.
15Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n'abagabo b'abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n'amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugezaaho yagiriye imbaraga.
16Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutimawe, bituma akora ibyo gukiranirwa acumuraku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw'Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy'imibavu.
17Azariya w'umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n'abatambyi b'Uwiteka, abagabo b'intwari mirongo inani,
18babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyoukorasiumurimowawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw'abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Herauhavekuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.”
19Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y'abatambyi mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'icyotero cy'imibavu.
20Azariyaumutambyi mukurun'abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunikango ahave, ndetse na we ubwe yihutiragusohoka kuko Uwiteka amutejeindwara.
21Nuko Umwami Uziya abaumubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y'akato ariumubembe, kuko yaciwe mu nzu y'Uwiteka. Umuhungu we Yotamu abaumutware w'inzu y'umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.
22Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n'iyaherutse, yanditswe n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi.
23Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu gikingi cy'abami kuko bavuze ko ariumubembe, mazeumuhungu we Yotamu yima ingoma ye.