2 Amateka 27:1-9 BYSB2001 - Bible AI

1Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerushaumukobwa wa Sadoki.

2Akora ibishimwa n'Uwiteka nk'ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw'Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.

3Yubakairembo ryo haruguruku nzu y'Uwiteka, yubakan'ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.

4Kandi yubakan'imidugudumu gihugu cy'imisozi y'i Buyuda, yubakan'ibihome n'iminara mu mashyamba.

5Kandi arwana n'umwami w'Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamuturaitalanto z'ifeza ijana, n'indengo z'ingano inzovu n'iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu bamutuyebene ibyo.

6Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y'Uwiteka Imana ye.

7Ariko indi mirimo ya Yotamu, n'intambara ze zose n'ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda.

8Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

9Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Ahazi yima ingoma ye.

le>