2 Amateka 28:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n'Uwiteka nka sekuruzaDawidi.

2Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe.

3Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriroakurikiza ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

4Agatamba, akosereza imibavu mu ngoro no ku misozi, no munsi y'igiti kibisi cyose.

5Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabizaumwami w'i Siriya. Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyana i Damasiko. Kandi arongera aratangwa, agabizwaumwami w'Abisirayeli aramunesha, yica benshi cyane.

6Nuko uwo Mwami Peka mwene Remaliya yica mu Bayuda abantu agahumbi n'inzovu ebyiri ku munsi umwe, bose bari abantu b'intwari, kuko bimuye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

7Zikuri,umugabow'umunyamaboko wo mu Befurayimu yica Māseyaumwana w'umwami, na Azirikamu w'umunyarugo na Elukanauwa kabiri ku mwami.

8Nuko Abisirayeli bajyana bene wabo ho abanyagano abantuuduhumbi tubiri, abagore n'abana b'abahungu n'ab'abakobwa, babanyagamo n'iminyago myinshi babijyana i Samariya.

9Ariko hariyoumuhanuzi w'Uwiteka witwaga Odedi, ajya gusanganira ingabo zijya i Samariya arazibwira ati “Uwiteka Imana ya ba sogokuruzabanyu yarakariye Abayuda bituma ibabagabiza, kandi mwabicanyeuburakari bwinshi bugezemu ijuru.

10Kandi mugambiriye kunyitsa Abayuda n'ab'i Yerusalemu, ngo mubagire abaretwa n'abaja. Ariko aho mwebwe nta bicumuromwacumuyeubwanyu ku Uwiteka Imana yanyu?

11Nuko rero none nimunyumvire musubizeyo abanyagano mwanyaze muri bene wanyu, kukouburakari bw'inkazi bw'Uwiteka buri kuri mwe.”

12Nuko bamwe mu batware b'Abefurayimu, Azariya mwene Yohanani na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu na Amasa mwene Hadulayi, barahagurukabahagarika abava mu ntambara.

13Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukorakizatuzanira igicumuroku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumurobyacu, kuko ibicumurobyacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli harihouburakari bw'inkazi.”

14Nuko abagabo bitwaje intwaro barekuriraabanyagano, barekera n'iminyago imbere y'abantu n'iteraniro ryose.

15Maze abagabo bavuze mu mazina barahagurukabajyana abanyagano, abari bambayeubusabose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro babambika n'inkweto, barabagaburirababaha n'ibyokunywa, barabahezura, n'abanyantegenke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yerikoumuduguduw'imikindo kwa bene wabo, baherako basubirai Samariya.

16Muri iyo minsi Umwami Ahazi atabaza abami ba Ashūri ngo bamuvune,

17kuko Abedomu bongeye guteraAbayuda bakabanesha, babajyana ari imbohe.

18Kandi Abafilisitiya na bo bari bateye imiduguduyo mu bibaya n'iy'u Buyudabw'ikusi, bahindūra i Betishemeshi na Ayaloni, n'i Gederoti n'i Soko hamwe n'ibirorero byaho, n'i Timuna n'ibirorero byaho, n'i Gimuzo n'ibirorero byaho barahatura,

19kuko Uwiteka yacishije Abayuda bugufi, abahōra Ahaziumwami wa Isirayeli kuko yakoze iby'ubugomei Buyuda, agacumuraku Uwiteka cyane.

20BukeyeTigulatipileneseriumwami wa Ashūri aza aho ari, ariko aho kumukomeza amukuraumutima.

21Kuko Ahazi yenze ibintu bimwe byo mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami no mu mazu y'ibikomangoma akabituraumwami wa Ashūri, ariko ntibyagira icyo bimumarira.

22Umwami Ahazi mu gihe cyo gushoberwa akabya gucumuraku Uwiteka,

23kuko yatambiye imana z'i Damasiko zamunesheje akavuga ati “Imana z'abami b'i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.”Ariko zamurimburanye n'Abisirayeli bose.

24Nuko Ahazi ateranya ibintu byo mu nzu y'Imana arabitemagura, akinga inzugi z'inzu y'Uwiteka, yiremera ibicaniro ahantu hose h'i Yerusalemu.

25No mu miduguduyose y'i Buyudayubakamo ingoro zo kosereza imibavu izindi mana, arakaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

26Ariko indi mirimo ye n'ingeso ze zose, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.

27Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu murwa w'i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z'abami ba Isirayeli, mazeumuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.

cle>