2 Amateka 30:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1BukeyeHezekiya atumiraAbisirayeli n'Abayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu n'Abamanase inzandiko, ngo baze mu nzu y'Uwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika.

2Kukoumwami n'abatware be n'iteraniro ryose ry'i Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri.

3Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kukoumubarew'abatambyi biyejeje wariudashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu.

4Iyo nama ishimwa n'umwami n'iteraniro ryose.

5Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli boseuhereye i Bērishebaukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.

6Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n'abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n'i Buyudahose, zivuga itegeko ry'umwami yategetse ati
“Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukireUwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukiramwebwe abasigaye barokotse amaboko y'abami ba Ashūri.

7Kandi mwe kumeranka ba sogokuruzabanyu, cyangwa bene wanyu bacumuragaku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk'uko mubireba.

8Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruzabanyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturobwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugirangouburakari bwayo bw'inkazi bubaveho.

9NimugarukiraUwiteka, bene wanyu n'abana banyu bazagirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi n'ibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibaheumugongo nimuyigarukira.”

10Nuko intumwa zinyura mu gihugu cya Efurayimu n'icya Manase, zikava ku musozizijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluniariko baraziseka cyane, bazishinyagurira.

11Ariko bamwe bo mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazebulunibicisha bugufi, baza i Yerusalemu.

12Kandi n'i Buyudaukubokokw'Imana kubahaguhuzaumutima, bumvira itegeko ry'umwami n'abatware babitegetswe n'ijambo ry'Uwiteka.

13Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.

14Barahagurukabakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakurahon'ibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

15Maze babagaumwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa kabiri, abatambyi n'Abalewi bakozwe n'isoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu y'Uwiteka.

16Bahagarara mu myanya yabo, uko imihango yabo yari iri bakurikije itegeko rya Moseumuntu w'Imana, abatambyi bamisha amaraso baherejwe n'Abalewi.

17Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasikaumuntu weseudatunganye, ngo babereze Uwiteka.

18Kuko abantu benshi cyane b'Abefurayimu n'Abamanase, n'Abisakari n'Abazebulunibari batiyejeje, bagapfa kuryaumwana w'intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwitekaumunyambabazi ababarire

19umuntu weseugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nk'ukoumuhango w'ubuturobweraumera.”

20Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu.

21Maze Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi, baziririza ibirori by'imitsima idasembuwe banezerewe cyane, kandi Abalewi n'abatambyi bagahimbaza Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane.

22Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose b'abahanga mu murimow'Uwiteka.
Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, bāturiraUwiteka Imana ya ba sekuruza.

23Maze iteraniro ryose bajya inama yo kuziririza indi minsi irindwi, bayiziririza banezerewe.

24Kuko Hezekiyaumwami w'Abayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi n'intama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi n'intama inzovu, n'abatambyi benshi bakiyeza.

25Iteraniro ryose ry'Abayuda n'abatambyi n'Abalewi, n'iteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli n'abashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli n'abatuye i Buyuda, baranezerwa.

26Nuko i Yerusalemu habaumunezero mwinshi, kukouhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidiumwami wa Isirayeli, ntihigeze kubahonk'ibyo i Yerusalemu.

27Maze abatambyi b'Abalewi barahagurukabasabira abantuumugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugeramu buturobwayo bwera, ari bwo juru.

cle>