1Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu miduguduy'i Buyudabamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n'ibicaniro i Buyudahose n'i Bubenyamini, n'i Bwefurayimu n'i Bumanase kugezaaho babirimburiyebyose. Abisirayeli bose baherako basubiramu miduguduyabo,umuntu wese ajya muri gakondo y'iwabo.
2Maze Hezekiya ategeka ibihe by'abatambyi n'Abalewi nk'uko ibihe byabo byari biri, ategekaumuntu wese mu batambyi no mu Balewiumurimowe, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y'ikirorero cy'Uwiteka.
3Kandiumwami ategeka n'umugabane w'amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n'ibya nimugoroba, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru itegetswe nk'uko byanditswe mu mategeko y'Uwiteka.
4Kandi ategeka abantu b'i Yerusalemu kujya batanga igerero ry'abatambyi n'Abalewi, kugirango begukireku mategeko y'Uwiteka.
5Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by'umuganura w'amasaka na vino, n'amavuta n'ubukin'imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.
6Kandi Abisirayeli n'Abayuda bari batuye mu miduguduy'i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy'inka n'intama, na kimwe mu icumi cy'ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo.
7Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.
8Maze Hezekiya n'abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n'abantu be b'Abisirayeli.
9Hezekiya abaza abatambyi n'Abalewi iby'ibirundo.
10Azariyaumutambyi mukuruwo mu nzu ya Sadoki aramusubizaati “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzanaamaturo mu nzu y'Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu beumugisha, kandi ibisagutse ni byo ibi bingana bityaubwinshi.”
11Hezekiya aherako ategeka ko batunganya amazu yo mu nzu y'Uwiteka. Barayatunganya
12bashyiramo amaturo na kimwe mu icumi n'ibintu byejejwe ari abanyamurava,umutware wabyo yari Konaniya w'Umulewi, agakurikirwa na murumunawe Shimeyi.
13Yehiyeli na Azaziya na Nahati, na Asaheli na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya na Mahati na Benaya, ni bo bari ibisonga bya Konaniya na murumunawe Shimeyi nk'uko byategetswe n'Umwami Hezekiya, na Azariyaumutware w'inzu y'Imana.
14Kandi Kore mwene Imuna w'Umulewi,umukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imanaumutimaukunze, akagabura amaturo y'Uwiteka n'ibintu byera cyane.
15Abamutwariraga mu miduguduy'abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshuwa, na Shemaya na Amariya na Shekaniya, bari abantu b'abanyamuravabo kugaburirabene wabo, abakomeye n'aboroheje
16udashyizeho ababarwaga mu mubarewo kuvukakw'abana b'abahungu bamaze imyaka itatu n'abayisagije, abinjiraga mu nzu y'Uwiteka nk'uko bikwiriyeumurimow'umunsi wose, ngo bakoreumurimobategetswe nk'uko ibihe byabo byari biri,
17n'ababarwaga mu mubarew'abatambyi uko amazu ya ba sekuruzayari ari, n'Abalewi babaga bamaze imyaka makumyabiri n'abayisagije, abakoraga imirimo yabo mu bihe byabo,
18n'ababarwaga mu mubarewo kuvukakw'abana babo bato bose, n'abagore babo n'abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa bari mu iteraniro ryose, bari abanyamuravabiyerezaumurimow'ibintu byera.
19Kandi ku bw'abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by'imiduguduyabo, mu muduguduwose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburiraabagabo bose bo mu batambyi, n'ababarwaga mu mubarewo kuvukakw'Abalewi.
20Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyudahose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n'Uwiteka Imana ye.
21Mu byo yatangiye gukorabyose kugirango ashake Imana ye, iby'umurimowo mu nzu y'Imana n'iby'amategeko n'ibyategetswe, yabikoranagaumwete wose akabisohoza.