2 Amateka 32:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo no hanyuma y'uwo muravayagize, Senakeribuumwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imiduguduigoswe n'inkike yibwira ko azayīhindūrira.

2Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye guterai Yerusalemu,

3ajya inama n'abatware be n'abakomeye bo mu bantu be yo kuzibaamasōko ari inyuma y'umurwa, baramufasha.

4Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n'akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”

5Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n'aho iringanirira mu minara. Asana n'iyindi nkike y'inyuma, akomeza i Miloumuduguduwa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n'ingabo agira byinshi cyane.

6Kandi ashyira abatware b'intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry'umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati

7“Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurweumutiman'umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.

8Mu ruhande rwe ari kumwe n'amaboko y'umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n'Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.”Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiyaumwami w'Abayuda.

9Hanyuma y'ibyo Senakeribuumwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n'ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiyaumwami w'Abayuda no ku Bayuda b'i Yerusalemu bose ati

10“Senakeribuumwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu?

11Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n'inzara n'inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukizaamaboko y'umwami wa Ashūri’?

12Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n'ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y'icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’?

13Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruzabanjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z'amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukizaibihugu byazo amaboko yanjye?

14Mu mana z'amahanga ba sogokuruzabanjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukizaabantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe?

15Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y'ishyanga ryose n'ubwami bwose yashoboye gukizaabantu bayo amaboko yanjye n'aya ba sogokuruzabanjye, nkanswe Imana yanyu.”

16Maze abagaragu be bitumiriza n'ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n'umugaragu wayo Hezekiya.

17Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutukaUwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk'uko imana z'amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n'Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”

18Maze abo bagaragu barangururaamajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b'i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatereubwoba babakureumutima, babone gutsindaumurwa.

19Bavuga Imana y'i Yerusalemu bayigereranya n'imana z'amahanga y'isi, kandi zararemwe n'intoki z'abantu.

20Ibyo bituma Umwami Hezekiya n'umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambiraIyo mu ijuru.

21Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b'intwari, n'abatware n'abagabo bari mu ngerero z'umwami wa Ashūri, maze asubiramu gihugu cye akozwe n'isoni. Nuko ageze mu ngoro y'imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.

22Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n'abaturageb'i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribuumwami wa Ashūri n'amaboko y'abandi bose, maze abarinda impande zose.

23Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiyaumwami w'Abayuda bamuturaibintu by'igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y'amahanga yoseuhereye icyo gihe.

24Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubizaijambo, amuha n'ikimenyetso.

25Ariko Hezekiya ntiyituraubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutimawe, ni cyo cyatumyeuburakari bumubahowe n'Abayuda n'ab'i Yerusalemu.

26Hezekiya abibonye yicisha bugufiyihanaubwibone bwo mu mutimawe, ubwe n'abaturageb'i Yerusalemu, bitumauburakari bw'Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.

27Kandi Hezekiya yari atunze cyane ariumunyacyubahiro cyinshi, yiyubakiraububikobw'ifeza n'ubw'izahabu, n'ubw'amabuye y'igiciro cyinshi, n'ubw'ibihumuraneza n'ubw'ingabo n'ubw'ibintu byiza by'uburyo bwose.

28Kandi yubakan'amazu yo guhunikamo amasaka na vino n'amavuta, n'ay'ibiraro by'amatungo y'uburyo bwose n'iby'imikumbi.

29Kandi yibonera imidugudun'inka n'intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhayeibintu byinshi cyane.

30Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguruy'amazi y'i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw'iburengerazuba rw'umuduguduwa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose.

31Ariko mu by'intumwa abatware b'i Babulonibamutumyeho kumubazaibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugirango imenye ibyari mu mutimawe byose.

32Ariko indi mirimo ya Hezekiya n'ibyiza yakoze, byanditswe mu byoumuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy'abami b'Abayuda n'ab'Abisirayeli.

33Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu baramwubaha, mazeumuhungu we Manase yima ingoma ye.

cle>