2 Amateka 33:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.

2Akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n'amahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli,

3kuko yongeye kubakaingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera.

4Ndetse akora ibyotero mu nzu y'Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzehoati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.”

5Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.

6Acisha abana be mu muriromu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby'uburozi, agashikisha abashitsi n'abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y'Uwiteka, aramurakaza.

7Kandi ashyira igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbyemu nzu y'Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”

8Kandi iti “Sinzongera gukuraIsirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruzabanyu, niba bazitondera amategeko yose n'amateka n'ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.”

9Nuko Manase ayobya Abayuda n'ab'i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiyeimbere y'Abisirayeli gukoranabi.

10Uwiteka aburiraManase n'abantu be, ariko ntibabyitaho.

11Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b'ingabo z'umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babulonibamubohesheje iminyururu.

12Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza buguficyane imbere y'Imana ya ba sekuruza

13arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubizai Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

14Hanyuma y'ibyo yubakainkike y'inyuma y'umuduguduwa Dawidi, iruhande rw'iburasirazuba bw'i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry'amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b'intwari mu miduguduy'i Buyudayose igoswe n'inkike.

15Kandi akurahoimana z'inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y'Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musoziw'inzu y'Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y'umurwa.

16Maze asana icyotero cy'Uwiteka, agitambiraho ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro n'ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli.

17Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo.

18Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n'amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe n'abami ba Isirayeli.

19Kandi no gusenga kwe, n'uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n'icyaha cye no gucumurakwe, n'ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n'ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.

20Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruzabamuhamba mu nzu ye bwite, mazeumuhungu we Amoni yima ingoma ye.

21Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma.

22Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera.

23Ariko ntiyicishiriza bugufiimbere y'Uwiteka nk'uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.

24Bukeyeabagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite.

25Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimikaumuhungu we Yosiya ingoma ye.

cle>