1Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munaniavutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
2Akora ibishimwa n'Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruzaDawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.
3Ahubwo mu mwaka wa munaniw'ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruzaDawidi, kandi mu mwaka wa cumi n'ibiri atangira gutunganya i Buyudan'i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe.
4Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by'izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by'ababitambiraga.
5Kandi atwikira amagufwa y'abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyudan'i Yerusalemu.
6Kandi ni ko yagenje mu miduguduya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutaliyabaye amatongo impande zose.
7Asenya ibicaniro, asekura Ashera n'ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by'izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubirai Yerusalemu.
8Mu mwaka wa cumi n'umunaniw'ingoma ye amaze gutunganya igihugu n'inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseyaumutware w'umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w'umucurabwenge ngo bajye gusanainzu y'Uwiteka Imana ye.
9Nuko basanga Hilukiyaw'umutambyi mukurubamuha impiya zazanywe mu nzu y'Imana, izo Abalewi b'abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n'Abefurayimu, n'Abisirayeli bari basigaye bose n'Abayuda bose, n'Ababenyamini n'abaturageb'i Yerusalemu,
10na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y'Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y'Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,
11baziha ababaji n'abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n'ibiti byunga inzu n'iby'ibisenge by'amazu, abami b'Abayuda barimbuye.
12Abo bakora uwo murimobakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b'Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamubo muri bene Kohati, n'abandi Balewi b'abahanga b'ibintu bivuga bose.
13Kandi bashoreraga abikorezi b'imitwaro, bagakoresha n'abakoragaumurimobose w'uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n'abatware n'abakumirizi.
14Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y'Uwiteka, Hilukiyaw'umutambyi yuburaigitabo cy'amategeko y'Uwiteka yazanywe na Mose.
15Hilukiyaabwira Shafani w'umwanditsi ati “Nubuyeigitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.”Hilukiyaaherako agiha Shafani.
16Shafani agishyiraumwami kandi ajya no kubwiraumwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose,
17kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha n'abakozi.”
18Maze Shafani w'umwanditsi abwiraumwami ati “Hilukiyaw'umutambyi ampaye igitabo.”Shafani aherako agisomeraumwami.
19Umwami yumvise amagambo y'amategeko ashishimura imyambaro ye.
20Mazeumwami ategeka Hilukiyana Ahikamu mwene Shafani, na Abudonimwene Mika na Shafani w'umwanditsi, na Asaya w'umugaragu w'umwami ati
21“Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n'abasigaye mu Bwisirayeli n'i Buyudaiby'amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kukouburakari bw'Uwiteka bugiyekudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruzabacu batitondeye ijambo ry'Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”
22Nuko Hilukiyan'aboumwami yari ategetse basanga Hulidaw'umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasiraumubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugoreyaturagai Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.
23Arabasubizaati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwireuwabantumyeho muti
24‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n'abaturagebaho, mbateze n'imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeyeumwami w'Abayuda,
25kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumyeuburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimwe.’
26Arikoumwami w'Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
27Kukoumutimawawe wari woroheje,ukicisha bugufiimbere y'Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n'abaturagebaho,ukicisha bugufiimbere yanjyeugashishimura imyambaro yaweukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’Ni ko Uwiteka avuze.
28‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruzaushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n'abaturagebaho.’”Nuko baragenda babwiraumwamiubutumwa.
29Bukeyeumwami atumiraabakuru bose b'i Buyudan'ab'i Yerusalemu.
30Hanyumaumwami azamukanan'ab'i Buyudabose n'abaturageb'i Yerusalemu, n'abatambyi n'Abalewi n'abantu bose abakomeye n'aboroheje, bajya ku nzu y'Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy'isezerano, cyubuwemu nzu y'Uwiteka.
31Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije n'amateka ye, abyemeranaumutimawe wose n'ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y'isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.
32Maze ab'i Yerusalemu n'Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturageb'i Yerusalemu basohoza isezerano ry'Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.
33Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by'Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.