1BukeyeYosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkiraumwana w'intama wa Pasika ku munsi wa cumi n'ine w'ukwezi kwa mbere.
2Ashyira abatambyi ku murimowabo, abashyirishahoumwete wo gukoraumurimowo mu nzu y'Uwiteka.
3Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidiumwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guhekaku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli.
4Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruzabanyu ari, n'ibihe byanyu nk'uko byanditswe na Dawidiumwami wa Isirayeli, na Salomoumuhungu we.
5Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruzaya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugirangoumuntu wese agireumugabane w'inzu ya ba sekuruzay'Abalewi,
6muhereko mubīkīreumwana w'intama wa Pasika, mwiyeze mwitegurirebene wanyu, mukurikize ijambo ry'Uwiteka ryavuzwe na Mose.”
7Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika,umubarewabyo wari inzovu eshatu n'amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y'umwami.
8Kandi n'abatware be baha abantu n'abatambyi n'Abalewi ibyo gutamba, babitanganaumutimaukunze. Hilukiyana Zekariya na Yehiyeli abatware b'inzu y'Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n'inka magana atatu.
9Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n'abatware b'Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n'inka magana atanu.
10Uko ni ko biteguyeumurimo, abatambyi bahagarara ahabo n'Abalewi bajya ku bihe byabo, nk'ukoumwami yategetse.
11Nuko babīkīraumwana w'intama wa Pasika, n'abatambyi bamisha amaraso bayahawe n'Abalewi, Abalewi barabibaga.
12Bakurayoibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruzab'abantu, kugirango babitambire Uwiteka nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n'inka bazigenza batyo.
13Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n'amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.
14Hanyuma bīteguriraibyaboubwabo n'iby'abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n'urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi biteguriraibyaboubwabo, bategura n'iby'abatambyi bene Aroni.
15N'abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk'uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutunibamenya w'umwami. N'abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimowabo kuko bene wabo b'Abalewi babiteguriye.
16Uko ni koumurimowose w'Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy'Uwiteka, nk'uko Umwami Yosiya yari yategetse.
17Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n'iminsi mikuru irindwi y'imitsima idasembuwe.
18Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk'iyouhereye mu bihe by'umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n'iyo Yosiya yaziririje, afatanije n'abatambyi n'Abalewi n'Abayuda bose, hamwe n'Abisirayeli bari bahari n'abaturageb'i Yerusalemu.
19Mu mwaka wa cumi n'umunaniw'ingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo.
20Hanyuma y'ibyo byose, Yosiya amaze gutunganyaurusengero, Nekoumwami wa Egiputa arazamuka ajya guteraKarikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we.
21Ariko Neko amutumahointumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w'Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.”
22Ariko Yosiya ntiyemera kumuhaibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k'Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy'i Megido.
23Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati “Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.”
24Nuko abagaragu be bamukuramu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzanai Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b'ab'i Yerusalemu baramuririra.
25Na Yeremiya aborogera Yosiya, n'abaririmbyi bose b'abagabo n'ab'abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugezaubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.
26Ariko indi mirimo ya Yosiya, n'ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y'Uwiteka,
27n'ibyo yakoze, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda.