1Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.
2Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
3Umwami wa Egiputa amukuraku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z'ifeza ijana n'italanto imwe y'izahabu.
4Maze Nekoumwami wa Egiputa yimika mukuruwe ngo abeumwami w'i Buyudan'i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumunawe Yowahazi muri Egiputa.
5Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye.
6Hanyuma Nebukadinezariumwami w'i Babuloniaramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.
7Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y'Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw'i Babuloni.
8Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibizira yakoraga n'ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli n'ab'Abayuda, mazeumuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
9Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n'umunaniavutse, amara amezi atatu n'iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n'Uwiteka.
10Umwakautashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzanei Babulonihamwe n'ibintu byiza byo mu nzu y'Uwiteka, yimika mukuruwe Sedekiya ngo abeumwami w'i Buyudan'i Yerusalemu.
11Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
12Akora ibyangwa n'Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufiimbere y'umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k'Uwiteka.
13Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangiraumutimango adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.
14Kandi abatambyi bakuru bose n'abantu baracumuragacyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n'abanyamahanga, bakanduza inzu y'Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.
15Uwiteka Imana ya ba sekuruzaikabatumahointumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n'ubuturobwayo.
16Ariko bagashinyaguriraintumwa z'Imana bagasuzuguraamagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugezaubwo Uwiteka yarakariye abantu beuburakari, ntibabona uko babukira.
17Ni cyo cyatumye abatezaumwami w'Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y'ubuturobwabo bwera, ntababarireumuhungu cyangwaumukobwa,umusazacyangwaumusazarukukuri, abo bose arabamugabiza.
18Kandi ibintu byo mu nzu y'Imana byose, ibinini n'ibito n'iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka, n'iby'ubutunzi by'umwami n'iby'abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.
19Maze batwika inzu y'Imana, basenya inkike z'i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.
20Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n'iz'abahungu be kugezaku ngoma z'abami b'i Buperesi,
21bisobanurwa ngo kugezaubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereyeumusakacyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.
22Hanyuma mu mwaka wa mbere w'ingoma ya Kuroumwami w'u Buperesi, Uwiteka ateraumweteumutimawa Kuroumwami w'u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati
23“Kuro, Umwami w'u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir'ijuru yangabiyeubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h'i Buyuda. Noneumuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’”