1Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka wavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi.
2Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, ahouzatura iteka ryose.”
3Umwami arahindukiraaha iteraniro ry'Abisirayeli ryoseumugisha, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryari rihagaze.
4Aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, ikabisohoresha amaboko yayo iti
5‘Uhereye igihe nakuriyeubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, nta muduguduwo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riyibemo, kandi nta muntu natoranyije kubaumutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.
6Ariko noneho ntoranije i Yerusalemu, kugirango abe ari ho izina ryanjye riba, kandi ntoranije Dawidi ngo ategekeubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’
7“Nukoumukambwe wanjye Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.
8Ariko Uwiteka aramubwira ati ‘Wariufiteumugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza kuko wabigambiriye mu mutimawawe,
9ariko si woweuzubakaiyo nzu, ahubwoumwana waweuzikuriramu nda, uwo ni weuzubakira izina ryanjye inzu.’
10“None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze, kuko mpagurutse mu cyimbo cy'umukambwe wanjye Dawidi, nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye, kandi nujujeinzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli,
11ni ho nabonyeubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye n'Abisirayeli.”
12Aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka iteraniro ry'Abisirayeli ryose rihari, atega amaboko ye.
13Kandi Salomo yari yararemye ikintu gisa n'uruhimbi cy'imiringa,uburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono itanu,ubugaribwacyo bwari mikono itanu, n'uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu, agishinga mu rugo hagati agihagararaho, maze apfukamaimbere y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.
14Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n'umutimawose.
15Wakomeje ibyo wasezeranye n'umugaragu waweumukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wabivugishije akanwa kawe noneubisohoreshejeukubokokwawe.
16Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranijeumugaragu waweumukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzaburaumuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’
17Nuko Uwiteka Mana ya Isirayeli, ijambo ryawe wabwiyeumugaragu wawe Dawidiurihamye.
18“Ariko se niukurikoko, Imana izaturanan'abantu mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe iyi nzu nubatse.
19Ariko wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, Uwiteka Mana yanjye, wumve gutakamba no gusengaumugaragu wawe ngusengera imbere,
20kugirangouhoreushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, n'ahantu wavuze kouzashyira izina ryawe ngouboneuko ujya wumva gusengaumugaragu wawe nzajya nsenga nerekeye aha.
21Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'ukw'abantu bawe b'Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturobwawe ari bwo ijuru, kandi ukouzajya wumvaubabarire.
22“Umuntu nacumurakuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu,
23ujye wumva uri mu ijuruutegeke,ucireabagaragu bawe imanza zitsindisha abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutsi nk'uko gukiranuka kwabo kuri.
24“Abantu bawe b'Abisirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu,
25ujye wumva uri mu ijuruubabarire abantu bawe b'Abisirayeli igicumurocyabo,ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza.
26“Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubahaizina ryawe, bakareka igicumurocyabo kukouzabaubahannye,
27ujye wumva uri mu ijuruubabarire abagaragu bawe n'abantu bawe b'Abisirayeli igicumurocyabo,uzabigishe kugendana ingeso nziza,uvubireigihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.
28“Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbyacyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imiduguduyabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose,
29mazeumuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b'Abisirayeli bose ukoumuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n'umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,
30ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwaweubabarire, witureumuntu weseukurikije ibyo yakoze byose, wowe uziumutimawe (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu),
31kugirango bakubahebagendere mu nzira zawe, iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruzabakiriho.
32“Kandi iby'umunyamahangautariuwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe rikuru, n'amaboko yawe akomeye n'ukubokokwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu,
33ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahenk'ukoubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe.
34“Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yoseuzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n'inzu nubakiye izina ryawe,
35ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru,ubarengere mu byo bazaba barwanira.
36“Nibagucumuraho(kuko ari nta muntuudacumura)ukabarakarira,ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi,
37ariko bakisubiriramo mu gihugu bajyanywemo ari imbohe, bagahindukirabakagutakambira bari mu gihugu banyagiwemo bavuga bati ‘Twaracumuye, tugiraubugoryi dukoranabi’,
38nibakugarukiran'umutimawose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu bari banyagiwemo, aho bajyanywe ari imbohe bagasenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,
39ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,ubabarire abantu bawe bagucumuyehoubakiranurireibyabo.
40“Nuko Mana yanjye ndakwinginze, amaso yawe arebe n'amatwi yawe yumve ishengesho ryose rizasengerwa aha.
41Nuko rero none Uwiteka Mana, hagurukawinjire mu buruhukirobwawe woweubwawe n'isanduku y'icyubahiro cyawe, abatambyi bawe Uwiteka Mana bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe.
42Uwiteka Mana, ntiwime uwo wimikishije amavuta, ujye wibuka imbabazi wagiriyeumugaragu wawe Dawidi.”