2 Amateka 9:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Umugabekazi w'i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubazaibinaniranye amugerageza. Yari azanye n'abantu benshi cyane n'ingamiya zihetse ibihumuraneza, n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutimawe byose.

2Salomo amusobanuriraibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.

3Nukoumugabekazi w'i Sheba abonyeubwenge bwa Salomo n'inzu yubatse,

4n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'imyambarire yabo, n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka, arumirwa bimukuraumutima.

5Aherako abwiraumwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z'ibyo wakoze n'iz'ubwenge bwawe, zari iz'ukuri.

6Ariko sindakemera ibyo bavuze kugezaaho naziye nkabyirebera n'ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n'igice cy'ubwenge bwawe bukomeye,urengeje inkuru numvise.

7Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumvaubwenge bwawe.

8Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yayoukabaumwamiutwarira Uwiteka Imana yawe, kuko Imana yawe yakunzeubwoko bwa Isirayeliigashaka kubukomeza iteka ryose, ni cyo cyatumye ikugiraumwami wabo ngo uce imanza zitabera.”

9Maze aturaumwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri, n'ibihumuraneza byinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubahoibihumuraneza nk'ibyoumugabekazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo.

10Kandi n'abagaragu ba Hiramu n'aba Salomo, abazanaga izahabu ya Ofiri, ni bo bazanaga ibiti bimeze nk'imisagavu n'amabuye y'igiciro cyinshi.

11Umwami akoresha ibiti bimeze nk'imisagavu inzuririro z'inzu y'Uwiteka n'iz'inzu y'ubwami, abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi, kandi kera kose mu gihugu cy'i Buyudantihigeze kuboneka ibiti nk'ibyo.

12Maze Umwami Salomo ahaumugabekazi w'i Sheba ibyo yifuzagan'ibyo yasabye byose, biruta ibyo yatuyeumwami. Nuko arahagurukaasubiramu gihugu cye n'abagaragu be.

13Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu,

14udashyizeho izo abagenza n'abacuruzibazanaga, kandi abami ba Arabiya bose n'abatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu n'ifeza.

15Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.

16Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, ishekeli magana atandatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe,umwami azitambika mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni.

17Kandiumwami yibarishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.

18Iyo ntebe yari ifiteurwuririro rw'intambwe esheshatu, ifite n'agatebe k'ibirenge k'izahabu. Izo nzuririro zari zifashe ku ntebe, kandi hariho n'imikondo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi iruhande rw'imikondo.

19Kandi ibindi bishushanyo by'intare cumi na bibiri byahagararaga impande zombi ku nzuririro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa isa na yo.

20Ibintuumwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byose byo mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni byari izahabu itunganijwe. Ku ngoma ya Salomo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu,

21kukoumwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa n'abagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.

22Nuko Salomo arusha abami bo mu isi boseubutunzi n'ubwenge.

23Abami bo mu isi bose bashakaga kurebaSalomo, ngo bamenyeubwenge Imana yashyize mu mutimawe.

24Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyambaro, n'intwaro zo kurwanisha n'ibihumuraneza n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga ukoumwakautashye.

25Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi ibihumbi bine yakururagaamagare ye, n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, ibyo abishyira mu miduguduibikwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami.

26Kandi yategekaga abami bose,uhereye kuri rwa Ruziukageza ku gihugu cy'Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.

27Umwami atuma i Yerusalemu hagwira ifeza ingana n'amabuye yahoubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma bingana n'imivumu yo mu kibayaubwinshi.

28Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye muri Egiputa no mu bihugu byose.

29Kandi indi mirimo ya Salomo yose iyabanje n'iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by'umuhanuzi Natani no mu byahanuwe na Ahiya w'i Shilo, no mu byahishuriweIdo bamenya kuri Yerobowamu mwene Nebati?

30Salomo amara ku ngoma imyaka mirongo ine i Yerusalemu, ategeka Abisirayeli bose.

31Hanyuma Salomo aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu muduguduwa se Dawidi, mazeumuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

le>