1Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.
2Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry'insobekerane ry'icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeyeatuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundagurizaBālizebubi imana ya Ekuroniko nzakira iyi ndwara.”
3Ariko marayika w'Uwiteka abwira Eliya w'i Tishubi ati “Hagurukaujye guhuran'intumwa z'umwami w'i Samariya,uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’
4Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasirouryamyeho, ahubwouzapfa nta kibuza.’”
Nuko Eliya aragenda.
5Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n'iki?”
6Ziramubwira ziti “Twahuye n'umugaboaratubwira ati ‘Nimugarukireaho musubireku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gitumautazabyuka ku gisasirouryamyeho,uzapfa nta kibuza.’”
7Arababaza ati “Uwo mugabomuhuyeubabwiye ayo magambo arasa ate?”
8Baramusubizabati “Niumugabow'impwempwe nyinshi kandi yari akenyejeumushumi w'uruhu.”
Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w'i Tishubi.”
9Umwami aherako amutumahoumutwareutwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y'umusoziaramubwira ati “Yewe muntu w'Imana,umwami aradutumye ngo ‘Manukaumwitabe.’”
10Eliya asubizaumutware w'ingabo mirongo itanu ati “Niba ndiumuntu w'Imana,umurironuve mu ijuruugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.”Ako kanyaumurirouva mu ijuruumutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.
11Umwami arongera amutumahoundi mutwareutwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w'Imana,umwami aradutumye ngo ‘Manuka vubaumwitabe.’”
12Eliya arabasubizaati “Niba ndiumuntu w'Imana,umurironuve mu ijuruugutwikane n'ingabo zawe uko ari mirongo itanu.”Ako kanyaumurirouva mu ijuru,umutwikana n'ingabo ze mirongo itanu.
13Umwami arongera atuma undi mutwareutwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n'ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukamaimbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w'Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n'ay'abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubereay'igiciro cyinshi.
14Ubwa mbereumurirowavuye mu ijuruutwikana abatware bombi n'ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubereay'igiciro cyinshi.”
15Maze marayika w'Uwiteka abwira Eliya ati “Gendaumanukanena we, we kumutinya.”Nuko arahagurukaamanukanana we, asangaumwami.
16Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasirouryamyeho,uzapfa nta kibuza.”
17Bukeyearatanga nk'uko ijambo Uwiteka yavugiyemuri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafatiumwami w'Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w'umuhungu yari afite.
18Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?