1Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. BukeyeYehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b'abatware b'i Yezerēli, n'abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo
2“Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufitebene shobuja, kandi mufiteamagare n'amafarashi n'umuduguduugoswe n'inkike, mufiten'ibyo kurwanisha,
3nimutoranye muri bene shobujaumwizaukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y'ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.”
4Ariko baratinya cyane baravuganabati “Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?”
5Nukoumunyarugo n'umutware w'umurwa n'abakuru n'abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyoudutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwoubigenze ukoushaka.”
6Yongera kubandikiraurwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk'iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.”
Icyo gihe abana b'umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n'abakuru b'umurwa babarerega.
7Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b'umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.
8Intumwa iraza iramubwira iti “Bazanye ibihanga by'abana b'umwami.”
Aravuga ati “Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.”
9Bukeyebwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati “Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, arikouwishe aba bose ni nde?
10Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiyemu mugaragu we Eliya.”
11Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu b'inzu ya Ahabu bose bari i Yezerēli, abakuru be bose n'incuti ze z'amagara n'abatambyi be, ntiyasigaza n'uw'indamyi.
12Nuko Yehu arahagurukaavayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu y'abashumba iri ku nzira ikemurirwamoubwoya bw'intama,
13ahura na bene se wa Ahaziyaumwami w'Abayuda arababaza ati “Muri izihe?”
Baramusubizabati “Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana b'umwami n'abana b'umwamikazi.”
14Abwira abari kumwe na we ati “Nimubafate mpiri.”Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamoubwoya bw'intama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta n'umwe yarokoye muri bo.
15Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubazaati “Umutimawaweuratunganye nk'ukouwanjyeutunganiyeuwawe?”
Yehonadabu aramusubizaati “Uratunganye.”
Na we ati “Nibautunganye, mpaukubokokwawe.”Arakumuha, aherako aramwurizaamushyira mu igare rye.
16Aravuga ati “Nuko tujyane,urebeishyaka ndwanira Uwiteka.”Nuko amujyana mu igare rye.
17Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugezaaho yabarimburiyenk'uko Uwiteka yabwiye Eliya.
18BukeyeYehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
19Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n'abamuramyaga bose n'abatambyi be bose. Ntihagire n'umweuburakuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.”Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugirango abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.
20Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.”Barabyamamaza.
21Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagiraumuntu n'umweusigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura,uhereye mu ruhande rumweukageza mu rundi.
22Maze Yehu abwirautegeka inzu ibikwamo imyambaro ati “Zanira abaramya Bāli bose imyambaro.”Arayibazanira.
23Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya Bāli. Abwira abaramya Bāli ati “Nimushake murebemuri mwe hataba harimo n'umwe wo mu bagaragu b'Uwiteka, keretse abaramya Bāli bonyine.”
24Nuko barinjira ngo batambe igitambo n'ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu maboko yanyu. Nihagiraucika,umubuzeazamuryora, apfe mu cyimbo cye.”
25Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n'abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagireusohoka n'umwe.”Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n'abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw'ingoro ya Bāli.
26Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika.
27Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n'ubu.
28Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukuramuri Isirayeli.
29Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'iby'ibigirwamana by'izahabu byari i Beteli n'i Dani.
30Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjyeukagirira inzu ya Ahabu nk'uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli kugezaku buvivi.”
31Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko y'Uwiteka Imana ya Isirayeli n'umutimawe wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
32Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose,
33uhereye kuri Yorodaniukajya iburasirazuba, igihugu cyose cy'i Galeyadi n'icy'Abagadi, n'icy'Abarubenin'icy'Abamanase,uhereye Aroweri hahereranye n'ikibaya cya Arunoniukageza i Galeyadi n'i Bashani.
34Ariko indi mirimo ya Yehu n'ibyo yakoze byose n'iby'imbaraga ze zose, mbesentibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
35BukeyeYehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, mazeumuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.
36Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri n'umunani.