2 Bami 11:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Ataliya nyina wa Ahaziya abonye koumwana we apfuye, arahaguruka, arimburaurubyaro rw'umwami rwose.

2Ariko Yehoshebaumukobwa w'Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukuramu bana b'umwami bicwaga, amujyanana n'umureziwe abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.

3Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y'Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

4Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumiraabatware batwara amagana b'Abakariti n'abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y'Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y'Uwiteka, aherako aberekaumwana w'umwami.

5Arabategeka ati “Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufataigihe,umugabane wanyu wa gatatuuzarinda inzu y'umwami,

6undi mugabane wa gatatuuzarinda irembo ry'i Suri, n'undi mugabane wa gatatuuzabaku irembo inyuma y'abarinzi. Uko ni kouzarinda iyo nzu mukumiriye.

7Kandi imitwe yanyu ibiri y'abazakurwa ku isabato, muzarinda inzu y'Uwiteka mukikijeumwami.

8Muzakikizaumwami,umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki. Uzabatwaza wese muri mu murongo muzamwice. Mujye mushagaraumwami uko asohotse n'uko yinjiye.”

9Nuko abatware b'amagana bagenza ukoumutambyi Yehoyada yabitegetse byose. Baragendaumuntu wese ajyana abantu be bo gufataigihe ku isabato hamwe n'abagicyuye ku isabato, basangaumutambyi Yehoyada.

10Bahageze uwo mutambyi aha abatware batwara amagana amacumu n'ingabo byari iby'Umwami Dawidi, bikaba mu nzu y'Uwiteka.

11Nuko abarinzi,umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikijeumwamiuhereye mu ruhande rw'iburyo rw'inzuukageza ku rw'ibumoso, bugufibw'icyotero n'inzu.

12Maze Yehoyada asohoraumwana w'umwami amwambika ikamba ry'ubwami, amuha n'umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugiraumwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”

13Ataliya yumviseurusakurw'abarinzi n'abantu, araza asanga abantu mu nzu y'Uwiteka.

14Yitegereje abonaumwami ahagaze ku nkingi nk'ukoumuhango wabo wari uri, n'abatware n'abavuza amakondera begereyeumwami, n'abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

15Mazeumutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y'ingabo, kandiumukurikira wese mumwicishe inkota”, kukoumutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y'Uwiteka.”

16Nuko baramubererekera anyura mu nzira y'amafarashi yatahanaga mu rugo rw'umwami, bamutsinda aho.

17Maze Yehoyada asezeraniraumwami n'abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b'Uwiteka, kandi asezeranyaumwami n'abantu isezerano.

18Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n'ibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Mataniumutambyi wa Bāli bamwicira imbere y'icyotero.
Hanyumaumutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu y'Uwiteka.

19Ajyana abatware b'amagana n'Abakariti n'abarinzi, n'abantu bose bari mu gihugu, basohokana n'umwami mu nzu y'Uwiteka, baramanukanabanyura mu nzira yo mu irembo ry'abarinzi bajya mu nzu y'umwami. Bagezeyoumwami yicara ku ntebe y'ubwami.

20Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa,umurwauratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu y'umwami.

>