1Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse.
2Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w'i Bērisheba.
3Yowasi akora ibishimwa imbere y'Uwiteka iminsi Yehoyadaumutambyi yamwigishirijemo yose.
4Ariko ingoro ntizakurwaho. Abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.
5BukeyeYowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z'ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y'Uwiteka zigakoreshwa, n'iz'umuntu wese aciwe, n'impiya zoseumuntu wese agambiriye mu mutimawe kuzanamu nzu y'Uwiteka,
6izo zose abatambyi bazende,umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.”
7Ariko kugezamu mwaka wa makumyabiri n'itatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse.
8Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyadaumutambyi n'abandi batambyi, arababaza ati “Ni iki cyababujijegusanaahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya z'abo muziranye, ahubwo muzitange kugirango basane aho inzu yasenyutse.”
9Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z'abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.
10Mazeumutambyi Yehoyada yenda isanduku atoboraumwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufibw'icyotero, mu ruhande rw'iburyo ahoumuntu yinjirira mu nzu y'Uwiteka. Nuko abatambyi barindaurugibakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y'Uwiteka.
11Bukeyebabonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku,umwanditsi w'umwami n'umutambyi mukurubarazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y'Uwiteka, barayabara.
12Bamaze gupimaimpiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y'inzu y'Uwiteka, na bo baziha ababaji n'abubatsi bubakaga inzu y'Uwiteka,
13n'abubakishaga amabuye n'abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n'amabuye abaje byo gusanaahasenyutse ku nzu y'Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusanaiyo nzu.
14Ariko impiya zazanwaga mu nzu y'Uwiteka ntizakoreshejwe ibikombe by'ifeza cyangwa ibifashi, cyangwa ibyungu cyangwa amakondera, cyangwa ibintu by'izahabu cyangwa iby'ifeza by'inzu y'Uwiteka.
15Bazihaye abakoragaumurimo, kugirango bazikoreshe gusanainzu y'Uwiteka.
16Kandi abo bagabo babikijwe izo feza zihembwa abakozi b'imirimo, ntibagombaga kuzibamurikisha kuko bakoraga ari abiringirwa.
17Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukurahourubanza n'izo gukurahoibyaha, ntizashyirwaga mu nzu y'Uwiteka, ahubwo zabaga iz'abatambyi.
18BukeyeHazayeliumwami w'i Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere.
19Yowasiumwami w'Abayuda ni ko kwenda ibintu byose byejejwe, ibyo ba sekuruzaYehoshafati na Yoramu na Ahaziya, abami b'Abayuda bari baratuye n'ibyo yatuye ubwe, n'izahabu zibonetse mu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abyoherereza Hazayeliumwami w'i Siriya. Nuko Hazayeli arorera guterai Yerusalemu.
20Ariko indi mirimo ya Yowasi n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
21Bukeyeabagaragu ba Yowasi baramugambanira, barahagurukabamwicira mu nzu ya Milo mu nzira imanuka ijya i Sila.
22Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri abagaragu be, ni bo bamwishe. Ahambwa hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Amasiya yima ingoma ye.