2 Bami 14:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahaziumwami w'Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda yarimye.

2Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w'i Yerusalemu.

3Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruzaDawidi, ahubwo yakoraga n'ibyo se Yowasi yakoraga byose.

4Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.

5Bukeyeubwami bwe bumazegukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ariumwami.

6Ariko abana b'abo bicanyi ntiyabica nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwoumuntu wese azahōrwe icye cyaha.”

7Bukeyeyica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy'umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n'ubu.

8Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehuumwami w'Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”

9Yehowasiumwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiyaumwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjyeumushyingireumukobwa wawe.’Bukeyeinyamaswa yo mu kibira cy'i Lebanoni iragikandagira.

10Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutimawaweuriyogeza. Nuko byirate, arikougumeimuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi,ukagwa woweubwawe hamwe n'Abayuda?”

11Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasiumwami w'Abisirayeli arazamuka asanga Amasiyaumwami w'Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah'Abayuda.

12Abayuda baneshwa n'Abisirayeli,umuntu wese ahungira mu ihema rye.

13Maze Yehowasiumwami w'Abisirayeli afatira Amasiyaumwami w'Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z'amabuye z'i Yerusalemu,uhereye ku irembo rya Efurayimuukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.

14Anyagayo izahabu n'ifeza zose, n'ibintu byose byabonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi bwo mu nzu y'umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubirai Samariya.

15Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n'imbaraga ze n'uko yarwanye na Amasiyaumwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

16Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli, mazeumuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.

17Yehowasi mwene Yehowahaziumwami w'Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda amara indi myaka cumi n'itanu akiriho.

18Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

19Bukeyeabantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.

20Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi.

21Nuko abantu bose b'Abayuda bimika Uziya ngo yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n'itandatu avutse.

22Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda,umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.

23Mu mwaka wa cumi n'itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasiumwami w'Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n'umwe ari ku ngoma.

24Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

25Maze agaruraurugabano rwa Isirayeli,uhereye aharasukirwa i Hamatiukageza ku Nyanja ya Araba, nk'uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiyemu mugaragu wayo w'umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w'i Gatiheferi.

26Kuko Uwiteka yabonye koumubabaro w'Abisirayeli ari mubi cyane,uhereye ku mbataukagera ku b'umudendezo, kandi nta n'umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.

27Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y'ijuru, ahubwo abakirishaukubokokwa Yerobowamu mwene Yehowasi.

28Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, n'uko yarwanaga akagaruriraIsirayeli i Damasiko n'i Hamati hari ah'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

29Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b'Abisirayeli, mazeumuhungu we Zekariya yima ingoma ye.

>