2 Bami 15:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamuumwami w'Abisirayeli, Uziya mwene Amasiyaumwami w'Abayuda yarimye.

2Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n'itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n'ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w'i Yerusalemu.

3Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo se Amasiya yakoze byose.

4Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu mu ngoro.

5Hanyuma Uwiteka atezaumwami ibibembe arinda atanga akiriumubembe, akajya arara mu nzu y'akato. Nuko Yotamuumwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.

6Nuko indi mirimo ya Uziya n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

7BukeyeUziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Yotamu yima ingoma ye.

8Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunaniwo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.

9Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ba sekuruzabakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

10BukeyeShalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubitaamutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye.

11Nuko indi mirimo ya Zekariya yanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.

12Iryo ni ryo jambo Uwiteka yabwiye Yehu ati “Abana bawe kugezaku buvivibazicara ku ntebe y'ubwami bw'Abisirayeli.”Nuko birasohora.

13Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amaraukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma.

14Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye.

15Nuko indi mirimo ya Shalumu n'ubugomebwe byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.

16BukeyeMenahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana n'abari barimo bose n'ibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururiraamarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza.

17Mu mwaka wa mirongo itatu n'icyenda wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Menahemu mwene Gadi yimye muri Isirayeli, amara imyaka cumi i Samariya ari ku ngoma.

18Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka. Mu gihe yari akiriho, ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

19BukeyePuliumwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z'ifeza igihumbi, kugirango amutizeamaboko abone uko akomera mu bwami bwe.

20Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b'abatunzi bose ifeza,umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z'ifeza mirongo itanu, ngo aziheumwami wa Ashuri. Nukoumwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu.

21Nuko indi mirimo ya Menahemu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

22BukeyeMenahemu aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Pekahiya yima ingoma ye.

23Mu mwaka wa mirongo itanu wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.

24Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

25BukeyePeka mwene Remaliyaumutware we aramugomera, amwicana na Arugobuna Ariyeha i Samariya, mu nzu y'igihome yo mu rugo rw'ibwami. Yari kumwe n'Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye.

26Ariko indi mirimo ya Pekahiya n'ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.

27Mu mwaka wa mirongo itanu n'ibiri wo ku ngoma ya Uziyaumwami w'Abayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma.

28Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

29Ku ngoma ya Pekaumwami w'Abisirayeli, Tigulatipileseriumwami wa Ashuri araza, atsinda Iyoni n'Abelibetimāka n'i Yanowa, n'i Kedeshi n'i Hasori, n'i Galeyadi n'i Galilaya, n'igihugu cyose cya Nafutali, abajyana ari imbohe.

30Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yotamu mwene Uziya, Hoseya mwene Ela yagomeye Peka mwene Remaliya, aramuteraaramwica, aherako yima mu cyimbo cye.

31Ariko indi mirimo ya Peka n'ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli.

32Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliyaumwami w'Abisirayeli, Yotamu mwene Uziyaumwami w'Abayuda yarimye.

33Ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, ayimaraho imyaka cumi n'itandatu i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, mwene Sadoki.

34Akora ibishimwa imbere y'Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose.

35Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry'inzu y'Uwiteka ryo haruguru.

36Ariko indi mirimo ya Yotamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

37Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resiniumwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda.

38Hanyuma Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruzamu muduguduwa sekuruzaDawidi, mazeumuhungu we Ahazi yima ingoma ye.

>