1Mu mwaka wa cumi n'irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamuumwami w'Abayuda yarimye,
2ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y'Uwiteka Imana ye, nka sekuruzaDawidi.
3Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, ndetse acishaumuhungu we mu muriroakurikije ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
4Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z'imisozi no munsi y'igiti kibisi cyose.
5BukeyeResiniumwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliyaumwami w'Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha.
6Icyo gihe Resiniumwami w'i Siriya agaruriraAbasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayona bugingo n'ubu.
7Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseriumwami wa Ashuri ati “Ndiumugaragu wawe kandi ndi n'umwana wawe. Zamukaunkizeumwami w'i Siriya n'umwami w'Abisirayeli bampagurukiye.”
8Ahazi yenda ifeza n'izahabu zibonetse mu nzu y'Uwiteka no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami, abyohererezaumwami wa Ashuri ho ituro.
9Nukoumwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.
10BukeyeAhazi ajya i Damasiko guhurana Tigulatipileseriumwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriyaumutambyi ishusho yacyo n'urugerorwacyo uko cyakozwe kose.
11Nuko Uriyaumutambyi yubakaigicaniro nk'icyo, akurikijeurugerorwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriyaumutambyi yacyubatse, kugirangoumwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye.
12Bukeyeumwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho.
13Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry'ifu y'impeke, asukahon'amaturo ye y'ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro.
14Kandi icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y'inzu hagati y'icyotero n'inzu y'Uwiteka, agishyira iruhande rw'icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.
15Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriyaumutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujyautambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo,utureituro ry'ifu y'impeke rya nimugoroba, kandi n'igitambo cy'umwami cyoswa, n'ituro rye ry'ifu y'impeke, hamwe n'igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n'ituro ryabo ry'ifu y'impeke, n'amaturo yabo y'ibyokunywa,uminjagire amaraso yose y'igitambo cyoswa, n'ay'ikindi gitambo, ariko icyotero cy'umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.”
16Uko ni ko Uriyaumutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose.
17Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by'ibitereko, avanaho n'igikarabiro. Kandi akurahoigikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by'inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe.
18Kandi ibaraza ry'isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y'Uwiteka, n'irembo ryo ku gikari ry'umwami ubwe, arabihindura ku bw'umwami wa Ashuri.
19Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
20Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.