2 Bami 17:1-41 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Ahaziumwami w'Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.

2Akora ibyangwa n'Uwiteka, ariko ntiyahwanije n'abami b'Abisirayeli bamubanjirije.

3BukeyeShalumaneseriumwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseyaaramutsinda. Hoseya ahindukaumuhakwa, amuzanira amakoro.

4Ariko hanyumaumwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagihaumwami wa Ashuri amakoro, nk'uko yari asanzwe agenza ukoumwakautashye. Ni cyo cyatumyeumwami wa Ashuri amushyira mu nzu y'imbohe, amubohesha iminyururu.

5Bukeyeumwami wa Ashuri arazamuka yubikaigihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.

6Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya,umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu miduguduy'Abamedi.

7Ibyo byatewe n'uko Abisirayeli bari bacumuyeku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawoumwami wa Egiputa, bakubahaizindi mana,

8bakagendera mu migenzo y'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n'abami b'Abisirayeli.

9Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumuraku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu miduguduyabo yose,uhereye ku minara y'abarinziukageza ku miduguduigoswe n'inkike.

10Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z'imisozi miremire yose, no munsi y'igiti kibisi cyose.

11Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk'uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.

12Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.”

13Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n'Abayuda, abivugiyemu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukiremurekeingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n'amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruzabyose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b'abahanuzi.”

14Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk'uko ba sekuruzabagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,

15bakanga amateka ye n'isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n'ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagiraumumarobahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.

16Nuko bareka amategeko yose y'Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by'inyana ebyiri biyagijwe kandi n'icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,

17bakanyuza abana babo b'abahungu n'ab'abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakiguriragukoraibyangwa n'Uwiteka kugirango bamurakaze.

18Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukanaimbere ye ntihagirausigara keretseumuryango w'Abayuda wonyine.

19Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y'Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.

20Nuko Uwiteka yangaurubyaro rw'Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y'abanyazi, kugezaubwo yabaciye imbere ye,

21kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukoraicyaha gikomeye.

22Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka

23kugezaubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk'uko yabivugiyemu bagaragu be b'abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n'ubu.

24Hanyumaumwami wa Ashuri yimura abantu i Babulonin'i Kuta n'i Awa, n'i Hamati n'i Sefaravayimu, abatuza mu miduguduy'i Samariya mu byimbo by'Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu miduguduyaho.

25Ariko bakihatura ntibubahaUwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.

26Ni ko kubwiraumwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuyeukabatuza mu miduguduy'i Samariya, ntibazi imihango y'Imana y'icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y'Imana y'icyo gihugu.”

27Nukoumwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y'Imana y'icyo gihugu.”

28Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubahaUwiteka.

29Ariko ab'amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturagamu miduguduyaryo.

30Ab'i Babulonibiremera Sukotibenoti, ab'i Kuta biremera Nerugali, ab'i Hamati biremera Ashima.

31Abawa biremera Nibuhazina Tarutaki, ab'i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z'i Sefaravayimu.

32Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.

33Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y'amahanga bimuwemoyagenzaga.

34N'ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubahaUwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.

35Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubaheizindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.

36Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n'amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.

37Kandi amateka n'imihango n'amategeko n'ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.

38Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubaheizindi mana.

39Ahubwo mujye mwubahaUwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y'abanzi banyu bose.”

40Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.

41Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n'ibishushanyo byabo bibajwe, n'abana babo n'abuzukurubabo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruzabagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.

>