2 Bami 18:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Elaumwami w'Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahaziumwami w'Abayuda yarimye,

2ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n'icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya.

3Uwo akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo sekuruzaDawidi yakoraga byose.

4Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy'inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugezaicyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.

5Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b'Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije

6kuko yomatanye n'Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.

7Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeyeagandiraumwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.

8Atsinda Abafilisitiya bari mu minara y'abarinzi n'abo mu miduguduigoswe n'inkike, ahindūra igihugu cyose kugezai Gaza n'ingabano zaho.

9Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Elaumwami w'Abisirayeli, Shalumaneseriumwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.

10Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseyaumwami w'Abisirayeli.

11Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n'i Habora ku ruzi Gozani, no mu miduguduy'Abamedi,

12kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n'ibyo Moseumugaragu w'Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.

13Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'Umwami Hezekiya, Senakeribuumwami wa Ashuri yarazamutse atera imiduguduyose y'i Buyudayari igoswe n'inkike, arayitsinda.

14BukeyeHezekiyaumwami w'Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyountegeka ndacyemera.”Nukoumwami wa Ashuri aca Hezekiyaumwami w'Abayuda icyiru cy'italanto z'ifeza magana atatu, n'iz'izahabu mirongo itatu.

15Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu y'Uwiteka, no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami.

16Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi z'urusengero rw'Uwiteka, n'izo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, azihaumwami wa Ashuri.

17Bukeyeumwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe n'ingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukorew'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi.

18Baherako bahamagazaumwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiyaumunyarugo, na Shebunaumwanditsi, na Yowa mwene Asafuumucurabwenge, barabasanga.

19Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru,umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?

20Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby'ubusa, ngo dufiteimigambi n'amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watumaumugandira?

21Erega wiringiyeurubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa,umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumitamu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawoumwami wa Egiputa amerera abamwiringira.’

22“Kandi nimuvugamuti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’

23Nuko rerousezerane na databujaumwami wa Ashuri,ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba woweubwawe wazibonera abayajyaho.

24Wabasha ute kwirukanaumutware n'umwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi?

25Ngo mbese azamutse guteraaha, akaharimbura atabitegetswe n'Uwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati ‘Zamukautereicyo gihugu,ukirimbure.’”

26Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubizaRabushake bati “Turakwinginze, vugananatwe n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugananatwe mu Ruyudango aba bantu bari ku nkike babyumve.”

27Nuko Rabushake arabasubizaati “Mbeseugirango databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugirango barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”

28Maze Rabushake arahagarara, arangururaijwi rirenga mu rurimirw'Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry'umwami mukuru,umwami wa Ashuri.

29Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye.

30Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo niukuriUwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwaumwami wa Ashuri.

31Mwe kumvira Hezekiya, kukoumwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzurena we, musohoke mumusange,umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutiniwe, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye,

32ngo kugezaubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu, n'igihugu kirimo amavuta y'imyelayo n'ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’

33Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukizaigihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri?

34Imana z'i Hamati n'iza Arupadiziri he? Imana z'i Sefaravayimu n'iz'i Hena n'iza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije ab'i Samariya amaboko ye?

35Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukizai Yerusalemu.”

36Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kukoumwami yari yategetse ngo “Ntimugireicyo mumusubiza.”

37Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiyaw'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.

>