1Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.
2Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo we, na Shebuna w'umwanditsi, n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.
3Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi niumunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.
4Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebujaumwami wa Ashuri yamutumye gutukaImana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe,usabire abantu basigaye.’”
5Nuko abagaragu b'Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.
6Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.
7Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubiramu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’”
8Hanyuma Rabushake asubirayo, asangaumwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.
9Bukeyeuwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhakaumwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteyekukurwanya.”Abyumvise yongera gutumakuri Hezekiya ati
10“Nimugende mubwire Hezekiyaumwami w'Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwaumwami wa Ashuri.’
11Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni woweuzabakira?
12Mbese imana z'abanyamahanga, ba sogokuruzabanjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani, n'i Resefu n'Abanyedeni bari i Telasari?
13Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadin'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”
14Bukeyeintumwa zishyikiriza Hezekiyaurwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburiraimbere y'Uwiteka.
15Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.
16Tegaugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka,urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutukaImana ihoraho.
17Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo,
18bajugunye imana zabo mu murirokuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura.
19Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginzeudukizeamaboko ye, kugirango abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.”
20Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribuumwami wa Ashuri, irabikwemereye.
21Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzehongo ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, aragusekaakagushinyagurira,umukobwa w'i Yerusalemu akujungurijeumutwe.
22Ngo ni nde watonganijeukamutuka? Uwo wakanitseukamurebaigitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.
23WatukiyeUwiteka mu ntumwa zaweuravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.
24Nafukuyeamazi y'ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’
25“Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugirangourimbure imiduguduigoswe n'inkike,uyihindure ibirundo by'amatongo.
26Ni cyo cyatumagaabaturagebayo bagira intege nke, bagakukaumutimabagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi, nk'ubwatsi bukimera, cyangwaubwatsi bumerahejuru y'inzu, cyangwa nk'ingano zirumbyezikiri nto.
27“Ariko nzi imyicarire yawe, n'imitabarire yawe n'imitabarukireyawe, n'uburakari wandakariye.
28Kukouburakari wandakariye n'umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyiraumuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubizemu nzira yakuzanye.
29“Nuko reroweho Hezekiya, iki ni cyo kizakuberaikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimezaubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.
30Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.
31Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musoziwa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.
32“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasaumwambi we, haba no kuhiyerekanira n'ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.
33Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.
34Nzarinda uyu murwa nywukizeku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.”
35Maze mu ijoro ry'uwo munsi, marayika w'Uwiteka arasohoka ateraurugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovuumunanin'ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.
36Nuko Senakeribuumwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.
37Bukeyeari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Mazeumuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.