2 Bami 2:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukanana Elisa i Gilugali.

2Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.”
Elisa aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.”Nuko baramanukanabajya i Beteli.

3Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukurahoshobuja?”
Arabasubizaati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

4Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.”
Na we aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.”Nuko bajya i Yeriko.

5Bagezeyo, abana b'abahanuzi b'i Yeriko basanga Elisa, baramubazabati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukurahoshobuja?”
Arabasubizaati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

6Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”
Na we aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho n'ubugingo bwawe, sinsigara.”Nuko barajyana bombi.

7Maze bakurikirwa n'abana b'abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, arikoubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.

8Eliya yendaumwitero we, arawuzinga awukubitaamazi yigabanyamo kabiri, amwe ajyaukwayo ayandiukwayo, bombi bambukiraahumutse.

9Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyoushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”
Elisa aramusabaati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y'umwuka wawe.”

10Eliya aramusubizaati “Uransaba ikiruhijecyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakuberabityo, ariko nutambona si ko biri bube.”

11Bakigenda baganira haboneka igare ry'umuriron'amafarashi y'umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.

12Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n'amafarashi!”Nuko ntiyongera kumubonaukundi.
Maze afataumwambaro we awutanyaguramokabiri.

13Atoragura n'umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara.

14Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubitaamazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?”Amaze gukubitaamazi, yigabanyamo kabiri amwe ajyaukwayo, ayandiukwayo. Elisa aherako arambuka.

15Maze ba bana b'abahanuzi b'i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.”Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubitaimbere.

16Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n'abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahariumwuka w'Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozimuremure, cyangwa mu kibaya.”
Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.”

17Baramuhatakugezaaho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.”Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura.

18Baragaruka basanga agitinze i Yeriko arababwira ati “Sinababujijekugenda?”

19Bukeyeabanyamudugudubaho babwira Elisa bati “Dore uyu muduguduuburyo uri heza nk'ukoubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.”

20Aravuga ati “Nimunzanire imperezo nshya muyishyiremoumunyu.”Nuko barayimuzanira.

21Arasohoka ajya ku isōko y'amazi, amishamoumunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.”

22Nuko amazi arahumanuka na bugingo n'ubu, nk'uko Elisa yavuze.

23Bukeyeavayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudubaramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruharawe! Zamuka wa munyaruharawe!”

24Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry'Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z'ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo.

25Arahava ajya i Karumeli, avayo asubirai Samariya.