1Manase yimye amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.
2Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, akurikiza ibizira by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.
3Yongera kubakaingoro se Hezekiya yari yarashenye yubakan'ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk'uko Ahabuumwami w'Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera.
4Yubakaibicaniro mu nzu y'Uwiteka yari yaravuzehoati “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”
5Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka.
6Anyuzaumuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y'Uwiteka ngo amurakaze.
7Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n'umuhungu we Salomo ati “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.”
8Kandi ati “Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruzababo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, n'amategeko yoseumugaragu wanjye Mose yabategetse.”
9Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukoraibyaha biruta iby'amahanga Uwiteka yarimburiyeimbere y'Abisirayeli.
10BukeyeUwiteka avugiramu bagaragu be b'abahanuzi ati
11“Ubwo Manaseumwami w'Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,
12ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore ngiye gutezai Yerusalemu n'i Buyudaibyago bikomeye, bitumaubyumvise wese yumva amatwi avugamoinjereri.
13Kandi nzageresha i Yerusalemuumugoziw'i Samariya, na timazi y'inzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nk'ukoumuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika.
14Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y'ababisha babo, bahindukeumuhigon'umunyago by'ababisha babo bose,
15kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza,uhereye igihe ba sekuruzababo baviriye muri Egiputa na bugingo n'ubu.’”
16Kandi Manase yavushije amaraso menshi y'abatacumuye, kugezaaho yayujurijei Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n'Uwiteka.
17Ariko indi mirimo ya Manase n'ibyo yakoze byose n'icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
18Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murimawo ku rugo rwe wariumurimawa Uza, mazeumuhungu we Amoni yima ingoma ye.
19Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi w'i Yotuba.
20Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko se Manase yakoraga.
21Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya.
22Yimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.
23Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.
24Maze abantu b'icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimikaumuhungu we Yosiya ingoma ye.
25Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
26Nuko bamuhamba mu mva ye mu murimawa Uza, mazeumuhungu we Yosiya yima ingoma ye.