1Yosiya yimye amaze imyaka munaniavutse, amara imyaka mirongo itatu n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w'i Bosikati.
2Ariko we akora ibishimwa imbere y'Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruzaDawidi zose, ntiyakebakeba.
3Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n'umunaniavutse, atumaumwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamumu nzu y'Uwiteka ati
4“Zamukausange Hilukiyaumutambyi mukuru,umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y'Uwiteka, izo abarinzi b'urugibasonzoranije mu bantu,
5bazihe abategekaumurimowo mu nzu y'Uwiteka, kugirango zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y'Uwiteka, basane aho isenyutse,
6nk'ababaji n'abubatsi n'abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n'amabuye abajwe byo gusanainzu.
7Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.”
8BukeyeHilukiyaumutambyi mukuruabwira Shafaniumwanditsi ati “Ntoye igitabo cy'amategeko mu nzu y'Uwiteka.”Hilukiyaaherako agiha Shafaniumwanditsi, aragisoma.
9Hanyumaumwanditsi Shafani asubiraibwami, atekerezaumwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y'Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y'Uwiteka.”
10Shafaniumwanditsi arongera abwiraumwami ati “Kandi Hilukiyaumutambyi ampaye igitabo.”Nuko Shafani agisomera imbere y'umwami.
11Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy'amategeko, ashishimura imyambaro ye.
12Umwami aherako ategeka Hilukiyaumutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafaniumwanditsi, na Asayaumugaragu w'umwami ati
13“Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n'aba bantu n'Abayuda bose, iby'amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, kukouburakari bw'Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruzabatumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”
14Nuko Hilukiyaumutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basangaumuhanuzikazi. Hulidamuka Shalumuumuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasiumubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugoreyari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavuganana we.
15Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabowabantumyeho muti
16‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n'abahatuye, nk'uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yoseumwami w'Abayuda yasomye,
17kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumyeuburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’
18Arikoumwami w'Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
19Kukoumutimawawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n'abaturagebaho, ko hazahindukaumusakan'ikivumeukicisha bugufiimbere y'Uwiteka,ugashishimura imyambaro yaweukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.
20Nuko nzagusangisha ba sogokuruzaushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’”
Baherako baraza babitekererezaumwami.