2 Bami 23:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Mazeumwami atumiraabakuru b'Abayuda n'ab'i Yerusalemu bose, bateranira aho ari.

2Bageze aho,umwami arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, hamwe n'abagabo b'Abayuda bose n'ab'i Yerusalemu bose, bajyana na we n'abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose, aboroheje n'abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy'isezerano cyabonetse mu nzu y'Uwiteka, arayabasomera barayumva.

3Mazeumwami ahagarara iruhande rw'inkingi, asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije, n'amateka ye abishyizehoumutimawe wose n'ubugingo bwe bwose, kugirango asohoze amagambo y'iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.

4Nukoumwami ategeka Hilukiyaumutambyi mukuru, n'abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n'abarinzi b'inzugi, gukuramu rusengero rw'Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n'ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y'i Yerusalemu mu kabande k'i Kidironi,umuyonga wabyo awujyana i Beteli.

5Yirukanaabatambyi b'ikigirwamana bashyizweho n'abami b'Abayuda kujya bosereza imibavu mu ngoro zo mu miduguduy'i Buyudan'ahateganye n'i Yerusalemu hose, agakurahon'abandi boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n'izuba n'ukwezi n'inyenyeri n'ingabo zose zo mu ijuru.

6Akura igishushanyo cya Ashera mu nzu y'Uwiteka, akijyana inyuma y'i Yerusalemu ku kagezi kitwa Kidironi agitwikira kuri ako kagezi, aragisiribanga kibaumuyonga. Uwo muyonga wacyo aherako awusesaku bituro by'abakene.

7Asenya amazu y'abatinganyi yari mu nzu y'Uwiteka, aho abagore baboheraga inyegamo zo gukingira igishushanyo cya Ashera.

8Akura abatambyi bose bo mu miduguduy'i Buyuda, yangiza ingoro aho abatambyi boserezaga imibavu,uhereye i Gebaukageza i Bērisheba, asenya ingoro zo ku marembo, imwe yari ku irembo ryo kwa Yosuwa igisonga cy'umurwa, iyindi yari ibumosobw'irembo ry'uwo murwa.

9Abatambyi bo mu ngoro ntibarakazamuka ngo bajye ku cyotero cy'Uwiteka i Yerusalemu, ahubwo bajyaga basangira na bene wabo imitsima idasembuwe.

10Kandi yangiza n'i Tofeti hari mu gikombe cya bene Hinomu, ngo he kugiraumuntu weseunyurizaMolekiumwana we w'umuhungu cyangwa w'umukobwa mu muriro.

11Akurahoamafarashi abami b'Abayuda bari baraterekereje izuba, ahajya mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'inzu ya Natanimelekiumunyanzu hahereranye n'urusengero, atwika n'amagare yari yaraterekerejwe izuba.

12Kandi ibicaniro byari hejuru y'inzu ya Ahazi yo hejuru, ibyo abami b'Abayuda bari barubatse, n'ibyo Manase yari yarubatse mu bikari byombi by'inzu y'Uwiteka, na byoumwami arabisenya. Amaze kubimenagura abikurayo,umukungugu wabyo awujugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

13Kandi ingoro zari ziteganye n'i Yerusalemu, zari iburyo bw'umusoziw'irimbukiro, izo Salomoumwami wa Isirayeli yubakiye Ashitoreti ikizira cy'Abasidoni, na Kemoshi ikizira cy'Abamowabu, na Milikomu ikizira cy'Abamoni,umwami arabyangiza.

14Avunagura inkingi, atema ibishushanyo bya Ashera, kandi aho byabaga ahuzuzaamagufwa y'abantu.

15Kandi igicaniro cy'i Beteli n'ingoro Yerobowamu mwene Nebati yubatse, ari we woheje Abisirayeli ngo bacumure, icyo gicaniro n'iyo ngoro arabisenya atwika iyo ngoro, arabisiribanga bibaumuyonga, atwika n'igishushanyo cya Ashera.

16Yosiyaagikora ibyo, arakebuka abona ibituro byari ku musozi. Yohereza abantu batabururaamagufwa muri ibyo bituro, ayatwikira kuri icyo gicaniro aracyangiza, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri wa muntu w'Imana yari yaravuze.

17Yosiya aravuga ati “Kiriya gishushanyo ndeba ni rwibutso ki?”
Abanyarurembo baramusubizabati “Ni igituro cy'umuntu w'Imana waturutse i Buyuda, ahanuriraku gicaniro cy'i Beteli ibyoukozeibyo.”

18Umwami aravuga ati “We nimumureke, ntihagireumuntuutabururaamagufwa ye.”
Nuko amagufwa ye barayareka bareka n'ay'umuhanuzi wavuye i Samariya.

19Kandi amazu yose y'ingo zo mu miduguduy'i Samariya abami b'Abisirayeli bari barubatse barakaza Uwiteka, Yosiya ayakurahoayagenza uko yagenje ay'i Beteli kose.

20Yicira abatambyi bose bo mu ngoro zari zihari ku bicaniro byazo abitwikiraho amagufwa y'abantu,birangiye asubirai Yerusalemu.

21Hanyumaumwami ategeka abantu bose ati “Nimuziririze Uwiteka Imana yanyu Pasika, nk'uko byanditswe muri cya gitabo cy'isezerano.”

22Ntabwo baherukagakuziririza Pasika bihwanye n'ubwo,uhereye igihe abacamanza baciraga Abisirayeli imanza, kugezaubwo haba no ku ngoma zose z'abami b'Abisirayeli n'iz'ab'Abayuda.

23Pasika iyo yaziririjwe mu mwaka wa cumi n'umunaniw'Umwami Yosiya, bayiziririza Uwiteka i Yerusalemu.

24Kandi abashitsi n'abapfumu na terafimu n'ibishushanyo bisengwa, n'ibizira byose byabonetse mu Buyudan'i Yerusalemu, na byo Yosiya abikuraho, kugirango asohoze amagambo y'amategeko yanditswe mu gitabo Hilukiyaumutambyi yabonye mu nzu y'Uwiteka.

25Kandi nta mwami mu bamubanjirije wariuhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n'umutimawe wose n'ubugingo bwe bwose n'imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.

26Ariko rero Uwiteka ntiyahindukiyengo arekeuburakari bwe bugurumanayarakariye Abayuda, abahoye ibyo Manase yakoreye kumurakaza byose.

27Uwiteka aravuga ati “Nzakura Abayuda imbere yanjye nk'uko nakuyehoAbisirayeli, kandi nzahakana Yerusalemu iyo,umurwa nitoranirije n'inzu nari naravuzehonti ‘Ni mo izina ryanjye rizaba.’”

28Ariko indi mirimo ya Yosiya n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

29Ku ngoma ya Yosiya, Farawo Nekoumwami wa Egiputa arazamuka ateraumwami wa Ashuri ku ruzi Ufurate. Umwami Yosiya na we atera Farawo, ariko Farawo amutsinda i Megido.

30Abagaragu be bakura intumbi ye i Megido, bayishyira mu igare ry'intambara bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye.
Abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimikisha amavuta bamugiraumwami, yima ingoma ya se.

31Yowahazi yimye amaze imyaka makumyabiri n'itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutaliumukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.

32Akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo ba sekuruzabakoraga byose.

33Hanyuma Farawo Neko amubohera i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, kugirango adategeka i Yerusalemu. Abo mu gihugucy'Abayuda abaca icyiru cy'italanto z'ifeza ijana, n'italanto imwe y'izahabu.

34Maze Farawo Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya asimbura se ku ngoma, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Nuko avanayo Yowahazi, amujyana muri Egiputa agwayo.

35Maze Yehoyakimu aha Farawo izo feza n'izahabu, ariko ategeka abo mu gihugu cy'Abayuda ko ari bo bazitanga nk'uko Farawo yategetse. Yakaumuntu wese wo mu gihugu ifeza n'izahabu uko yazibacaga, ngo abihe Farawo Neko.

36Yehoyakimu uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'itanu avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Zebidaumukobwa wa Pedaya w'i Ruma.

37Yakoze ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo ba sekuruzabakoze byose.

>