1Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniarabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera.
2Maze Uwiteka amutezaibitero by'Abakaludayan'Abasiriya n'Abamowabu n'Abamoni, arabohereza abateza i Buyudango baharimbure, nk'uko Uwiteka yari yavugiyemu bagaragu be b'abahanuzi.
3Niukuri, itegeko ry'Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugirango abīkure imbere abahōye ibicumuroManase yacumuyebyose,
4n'amaraso y'abatacumuyeyavushije, kuko yujujei Yerusalemu amaraso y'abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.
5Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?
6Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
7Arikoumwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kukoumwami w'i Babuloniyahindūye ibihugu by'umwami wa Egiputa byose,uhereye ku kagezi ka Egiputaukageza ku ruzi Ufurate.
8Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n'umunaniavutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita,umukobwa wa Elunatani w'i Yerusalemu.
9Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo se yakoze byose.
10Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.
11BukeyeNebukadinezariumwami w'i Babuloniarihagurukiraubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.
12Nuko Yehoyakiniumwami w'Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w'i Babuloni, we na nyina n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abatware be. Uwo mwami w'i Babuloni, mu mwaka wa munaniari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.
13Asahura iby'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka byose n'ibyo mu nzu y'umwami, amenagura ibintu by'izahabu byo mu rusengero rw'Uwiteka byose Salomoumwami wa Isirayeli yaremye, nk'uko Uwiteka yavuze.
14Ajyana ab'i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n'ibikomangoma n'abanyambaraga bose n'intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y'abandi bo muri icyo gihugu.
15Nuko ajyana Yehoyakini i Babulonin'umugabekazi n'abagore b'umwami, n'inkone ze n'abatware b'ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloniari imbohe.
16Kandi abantu bose b'abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n'abanyabukorikori b'abahanga n'abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby'intambara. Abo ni boumwami w'i Babuloniyajyanye i Babuloniari imbohe.
17Nukoumwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.
18Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali,umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.
19Na we akora ibyangwa n'Uwiteka nk'ibyo Yehoyakimu yakoze byose.
20Uburakari bw'Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n'i Buyudabiba bityo, kugezaubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomeraumwami w'i Babuloni.