1Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.
2Nuko bagota uwo murwa kugezamu mwaka wa cumi n'umwe ku ngoma y'umwami Sedekiya.
3Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.
4Hanyuma Abakaludayabaca icyuho mu nkike y'umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y'inkike zihereranye n'umurimaw'umwami. Kandi Abakaludayabari bagoseumurwa impande zose,umwami na we aca mu nzira ya Araba.
5Maze ingabo z'Abakaludayazikurikiraumwami zimufatira mu kibaya cy'i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhāna.
6Nuko bafataumwami, baramuzamura bamushyiraumwami w'i Babulonii Ribula, bamuciraurubanza.
7Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni.
8Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n'icyenda ku ngoma y'umwami Nebukadinezariumwami w'i Babuloni, Nebuzaradaniumutware w'abarinzi,umugaragu w'umwami w'i Babuloni, yaje i Yerusalemu.
9Agezeyo atwika inzu y'Uwiteka n'inzu y'umwami, n'amazu yose y'i Yerusalemu arayatwika.
10Maze ingabo z'Abakaludayazose zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike z'i Yerusalemu impande zose.
11Bukeyeabantu bari basigaye mu murwa, n'abari bakejeumwami w'i Babulonina rubanda rusigaye, abo Nebuzaradaniumutware w'abarinzi abajyana ari imbohe.
12Ariko uwo mutware w'abarinzi ahasiga abantu baho b'abatindi hanyuma y'abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.
13Kandi inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyari mu nzu y'Uwiteka, Abakaludayabarabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.
14Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu, n'ibifashi n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose, n'ibyotero n'ibyungu.
15Kandi uwo mutware w'abarinzi ajyana ibintu by'izahabu n'iby'ifeza.
16Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje n'ibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero.
17Inkingi imweuburebure bwayo bwari mikono cumi n'umunani, kandiumutwe wayo wacuzwe mu miringa,uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa n'urushundura hariho n'imbuto z'amakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe n'ibisa n'urushundura.
18Bukeyeumutware w'abarinzi afata Serayaumutambyi mukuru, na Zefaniyaumutambyi wa kabiri n'abarinzi b'irembo batatu,
19kandi muri uwo murwa ahafatiraumutware w'ingabo, n'abagabo batanu b'ibyegera by'umwami yasanze aho, n'umwanditsi w'umugabaw'ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n'abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa.
20Nuko Nebuzaradaniumutware w'abarinzi, arabajyana abashyiraumwami w'i Babulonii Ribula.
21Umwami w'i Babuloniabicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati.
Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.
22Kandi abantu basigaye mu gihugu cy'i Buyuda, abo Nebukadinezariumwami w'i Babuloniyaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka.
23Hanyuma abatware b'ingabo bose hamwe n'ingabo zabo bumvise koumwami w'i Babuloniyahaye Gedaliyaubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumetiw'i Netofa, na Yāzaniyaumuhungu wa wa Munyamāka hamwe n'ingabo zabo.
24Gedaliya abarahirana n'ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b'Abakaludaya, mugumemu gihugu mukorereumwami w'i Babuloni, ni ho muzabaamahoro.”
25Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w'igikomangoma araza azanye n'abantu cumi, bica Gedaliya n'Abayuda n'Abakaludayabari kumwe na we i Misipa.
26Abantu bose, aboroheje n'abakomeye n'abatware b'ingabo, baherako barahagurukabajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.
27Mu mwaka wa mirongo itanu n'irindwi Yehoyakiniumwami w'Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri ku munsi wa makumyabiri n'irindwi wako, Evili Merodakiumwami w'i Babulonimu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubizaYehoyakiniumwami w'Abayuda icyubahiro amuvanamu nzu y'imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.
28Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.
29Amukuramu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubahokwe.
30Umwami yamuhagaibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubahokwe.