2 Bami 4:1-44 BYSB2001 - Bible AI

1Bukeyeumugoreumwe wo mu bagore b'abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabowanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. Noneumwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”

2Elisa aramubazaati “None se nkugirente? Mbwira niba hari icyoufiteimuhira?”Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhirakeretse agaherezo k'utuvuta.”

3Aramubwira ati “Gendautireibintu birimoubusamu baturanyi bawe bose, ariko ntutirebike.

4Maze winjirane mu nzu n'abana baweukinge, utwo tuvutaudusukemuri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuyeukibike.”

5Nuko amusigaaho, yinjirana n'abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo.

6Nuko ibyo bintu bimaze kuzuraabwiraumuhungu we ati “Ongeraunzanire ikindi kintu.”Na we aramusubizaati “Nta kindi gisigaye.”Uwo mwanya amavuta arorera kuza.

7Hanyuma asanga uwo muntu w'Imana arabimubwira. Na we ati “Gendaugurishe ayo mavuta wishyureumwenda wawe, asigara agutungane n'abana bawe.”

8BukeyeElisa arahagurukaajya i Shunemu. Hariyoumugorew'umukire, aramuhatango ajye iwe gufungura. Nukouhereye ubwo, iyo yahanyuragahose yajyagayo gufungura.

9Bukeyeuwo mugoreabwiraumugabowe ati “Mbonye ko uyu mugabouhoraatunyurahoariumuntu wera w'Imana.

10None ndakwinginze twubakeakumba hejuru y'inzu, tumushyiriremouburirin'ameza n'intebe n'igitereko cy'itabaza, maze uko azajya aza kudusuraajye acumbikamo.”

11Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo.

12Abwiraumugaragu we Gehazi ati “Mpamagarira uwo Mushunemukazi.”Amaze kumuhamagara, aramwitaba amuhagarara imbere.

13Abwiraumugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugabaw'ingabo?’”
Aramusubizaati “Oya, nibera mu bacu.”

14Elisa ati “Twamugirira dute?”Gehazi aramusubizaati “Icyakora nta mwana w'umuhungu agira, kandiumugabowe arashaje.”

15Aramubwira ati “Muhamagare.”Amaze kumuhamagara, aritaba ahagarara mu muryango.

16Elisa aramubwira ati “Umwakautahank'iki giheuzabaukikiyeumwana w'umuhungu.”
Na we aramusubizaati “Oya databuja, muntu w'Imana we, wibeshyaumujawawe.”

17Hanyumaumugorearasama, igihe kigeze abyaraumwana w'umuhungu nk'uko Elisa yamubwiye.

18Umwana amaze gukura,umunsi umwe asanga se mu basaruzi.

19Ahageze abwira se ataka ati “Umutwe we! Umutwe we!”
Se abwiraumugaragu we ati “Muterureumushyire nyina.”

20Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero, agejeje ku manywa y'ihangu arapfa.

21Amaze gupfa, nyina aramwurirana amurambika ku buriribwa wa muntu w'Imana, aramukingirana arisohokera.

22Ahamagaraumugabowe aramubwira ati “Ndakwinginze, nyoherereza umwe mu bagaragu bawe n'indogobe imwe, nyaruke ngere kuri wa muntu w'Imana ngaruke.”

23Na we aramubazaati “Ni iki kikujyanye iwe none, ko atari mu mboneko z'ukwezi cyangwaumunsi w'isabato?”
Na we ati “Ariko ni byiza ko ngenda.”

24Nuko uwo mugoreashyirisha amatandiko ku ndogobe, abwiraumugaragu we ati “Erekeza tugende, ntugende buhorokeretse nkubwiye.”

25Nuko aragenda asanga uwo muntu w'Imana ku musoziw'i Karumeli.
Umuntu w'Imana amwitegeye akiri kure, abwiraumugaragu we Gehazi ati “Nguriyawa Mushunemukazi.

26Ndakwinginze irukanka muhureumubazeuti ‘Ni amahoro? N'umugabowawe araho? N'umwana wawe?’”
Umugorearamusubizaati “Ni amahoro.”

27Ageze kuri uwo muntu w'Imana aho yari ku musoziamufataibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, arikoumuntu w'Imana aravuga ati “Murekeafite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”

28Umugorearavuga ati “Mbese ni jye wasabye databujaumwana w'umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ”

29Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjyeugende, kandi nuhuran'umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoniuyijyaneuyirambike ku maso y'umwana.”

30Nyina w'umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n'ubugingo bwawe, singusiga.”Nuko arahagurukaaramukurikira.

31Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y'umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”

32Nuko Elisa araza yinjira mu nzu asangaumwana yapfuye, aryamye kuri bwa buriribwe.

33Arinjira yikingirana n'uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka.

34Arurirayubamakuri uwo mwana,umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y'umwana irashyuha.

35Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubitahirya aragaruka, arongera aruriraamurambararaho,umwana yitsamura karindwi arambura amaso.

36Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.”Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Teruraumwana wawe.”

37Nuko araza arunamaamugwa ku birenge, maze ateruraumwana we arasohoka.

38BukeyeElisa asubiraGilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b'abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwiraumugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku zikoutekere aba bana b'abahanuzi imboga.”

39Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasangaumutanga awusoromaho intanga, arēkaumwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.

40Bahishije baruriraabagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w'Imana, mu nkono harimouburozi.”Ntibarushyabayiryaho.

41Aravuga ati “Nimunzanire ifu.”Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurireabantu birire.”Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.

42Bukeyehazaumugabouturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w'Imana imitsima y'imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n'isaho ye yuzuyeamahundo y'ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubiheabantu babirye.”

43Umugaragu we aramusubizaati “Dorere, utu ngutu ntugaburireabagabo ijana?”
Na we aramusubizaati “Pfa kubahababirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.”

44Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk'uko Uwiteka yavuze.