2 Bami 5:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Nāmaniumugabaw'ingabo z'umwami w'i Siriya yariumutonikuri shebuja kandi w'umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yariumugabow'umunyamaboko w'intwari, ariko yariumubembe.

2Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y'abanyazi. Bukeyebajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayoumukobwa muto, abaumujawa muka Nāmani.

3Bukeyeuwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasangaumuhanuzi w'i Samariya, yamukizaibibembe!”

4Nāmani ajya kubwira shebuja ibyoumujawaturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.

5Nukoumwami w'i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Hagurukaugende, nanjye ndandikiraumwami w'Abisirayeliurwandiko.”
Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z'ifeza cumi, n'ibice by'izahabu ibihumbi bitandatu n'imyambaro yo gukuranwa cumi.

6Nuko ashyiraumwami w'Abisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkohererejeumugaragu wanjye Nāmani ngoumukizeibibembe.”

7Umwami w'Abisirayeli amaze gusomaurwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabokunyohererezaumuntu ngo muvureibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ariukunyendereza.”

8Nuko Elisaumuntu w'Imana yumvise koumwami w'Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumahoati “Ni iki gitumyeushishimura imyenda yawe? Murekeansange, aramenya ko muri Isirayeli harimoumuhanuzi.”

9Nuko Nāmani araza, azana n'amafarashi ye n'amagare ye, ahagarara ku muryango w'inzu ya Elisa.

10Elisa aherako amutumahoati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi,umubiriuzasubirauko wari uri, naweuzabauhumanutse.”

11Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry'Uwiteka Imana ye, arembarembye n'intoki hejuru y'ibibembe, ngo ankize.

12Mbese inzuzi z'i Damasiko, Abana na Fapa ntizirutaubwiza amazi yose y'i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?”Nuko arahindukira, arigendera arakaye.

13Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagireuhumanuke.’”

14Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk'uko uwo muntu w'Imana yari yamutegetse. Uwo mwanyaumubiriweuhinduka nk'uw'umwana muto, arahumanuka.

15Hanyuma agarukanan'abantu be bose kuri uwo muntu w'Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y'umugaragu wawe.”

16Elisa aramusubizaati “Nkurahiye Uwitekauhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.”
Aramugomēra kugirango abyende ariko undi aranga.

17Nāmani ati “Ubwoutabyemeye, ndakwinginze uheumugaragu wawe imitwaro y'ibitaka ihetswe n'inyumbu ebyiri, kukouhereye none nta zindi manaumugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.

18Ariko Uwiteka ajye ababariraumugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kubokokwanjye, maze nkunamamu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabariraumugaragu we.”

19Elisa aramubwira ati “Genda amahoro.”
Nuko aragenda yicuma ho hato.

20Ariko Gehaziumugaragu wa Elisaumuntu w'Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w'Umusiriyaubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufatengire icyo mwiyakira.”

21Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonyeumukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubazaati “Ni amahoro?”

22Na we ati “Ni amahoro.”Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b'abana b'abahanuzi baturutse mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginzeubamuhereitalanto y'ifeza n'imyambaro yo gukuranwa ibiri.

23Nuko Nāmani aramubwira ati “Emeraujyane italanto ebyiri.”Ni ko kumuhata, amuhambirira italanto z'ifeza ebyiri mu isaho ebyiri hamwe n'imyambaro yo gukuranwa ibiri, abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi.

24Babigejeje ku musoziw'iwabo, arabibaka abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda.

25Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubazaati “Uraturukahe Gehazi?”
Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”

26Aramubwira ati “Umutimawanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugaboyahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n'imyambaro, n'inzelayo n'inzabibu, n'intama n'inka n'abagaragu n'abaja?

27Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.”
Maze amuva imbere ahindutseumubembe, yera nk'urubura.