2 Bami 6:1-33 BYSB2001 - Bible AI

1Bukeyeabana b'abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatuberahato.

2Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodaniumuntu wese akureyoigiti, twiyubakire aho kuba.”
Arabemerera ati “Nimugende.”

3Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n'abagaragu bawe.”Aramusubizaati “Yee, ndaje.”

4Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti.

5Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.”

6Uwo muntu w'Imana aramubazaati “Iguye he?”Arahamwereka.
Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba.

7Aramubwira ati “Yisingire.”Aramburaukubokoarayisingira.

8Muri iyo minsiumwami w'i Siriya yarwanaga n'Abisirayeli, maze ajya inama n'abagaragu be aravuga ati “Ibunakani ho hazabaurugerero rwanjye.”

9Ariko uwo muntu w'Imana agatuma ku mwami w'Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukanakugutera.”

10Umwami w'Abisirayeli na we agatumaumuntu aho ngahoumuntu w'Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri.

11Ibyo bitumaumwami w'i Siriya ahagarikaumutimacyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwiraumuntu wacu wifatanije n'umwami w'Abisirayeli?”

12Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisaumuhanuzi wo muri Isirayeli ni weubwiraumwami w'Abisirayeli amagambouvugiramu murere.”

13Arababwira ati “Nimugende murebeaho ari, ntume abo kumufata.”
Baramubwira bati “Ari i Dotani.”

14Aherako yoherezayo amafarashi n'amagare n'ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu.

15Mazeumugaragu w'uwo muntu w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?”

16Aramusubizaati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kurutaabari kumwe na bo.”

17Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumureamaso arebe.”Nuko Uwiteka ahumuraamaso y'uwo musorearareba, abonaumusoziwuzuyeamafarashi n'amagare by'umurirobigose Elisa.

18Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y'izi ngabo.”Uwiteka aherako azihuma amaso nk'uko Elisa yasabye.

19Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.”Nuko azijyana i Samariya.

20Bageze i Samariya Elisa arasenga ati “Uwiteka, humuraamaso y'izi ngabo zirebe.”Nuko Uwiteka azihumuraamaso zirareba, zigiye kubonazibona ziri i Samariya hagati.

21Umwami w'Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?”

22Aramusubizaati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n'umuhetoukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n'amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubirakwa shebuja.”

23Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywaarabasezerera, basubirakwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y'ingabo z'Abasiriya ntiyongera guteraigihugu cy'Abisirayeli.

24Hanyuma y'ibyo Benihadadiumwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose, arazamuka atera i Samariya arahagota.

25Maze i Samariya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse kugezaaho baguriyeigihanga cy'indogobe ibice by'ifeza mirongo inani, n'igice cya kane cy'agakondwe kamwe k'amahurunguru y'inuma ibice by'ifeza bitanu.

26Bukeyeumwami w'Abisirayeli anyuze hejuru y'inkike z'amabuye,umugorearamutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.”

27Aramusubizaati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?”

28Umwami aramubazaati “Ubaye ute?”
Aramusubizaati “Uyu mugoreyarambwiye ati ‘Zanaumwana wawe w'umuhungu tumurye none, ejo tuzaryauwanjye.’

29Nuko dutekaumwana wanjye turamurya, bukeyebwaho ndamubwira nti ‘Zanaumwana wawe tumurye’, none yamuhishe.”

30Umwami yumvise amagambo y'uwo mugore, ashishimura imyambaro ye (kandi yagendaga hejuru y'inkike z'amabuye). Abantu bamurebye banyuza mu myambaro icitse, babona yambaye ibiguniraku mubiri.

31Nuko aravuga ati “Elisa mwene Shafati narenza uyu munsi agifiteumutwe we, Imana ibimpore ndetse bikabije.”

32Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n'abatware. Nukoumwami amutumahointumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimurebako uwo mwana w'umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomezeurugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?”

33Nuko akivuganana bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti “Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?”