1Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry'Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk'iki gihe, ku irembo ry'i Samariya indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”
2Arikoumutwareumwami yegamiraga asubizauwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”
Aramusubizaati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
3Kandi ubwo hariho abagabo bane b'ababembe bari ku irembo baravuganabati “Ikitwicaza aha kugezaaho tuzapfira ni iki?
4Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukezeingabo z'Abasiriya, nibadukizatuzabaho, nibatwica hose niugupfa.”
5Mu kabwibwi barahagurukabajya mu rugerero rw'Abasiriya. Bageze ahourugerero rw'Abasiriya rutangirira basanga nta muntuururimo,
6kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z'Abasiriya ikiriri cy'amagare n'icy'amafarashi n'icy'ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe,umwami w'Abisirayeli yaguriyeabami b'Abaheti n'abami ba Egiputa ngo badutere.”
7Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n'amafarashi yabo n'indogobe zabo ukourugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.
8Nuko abo babembe bageze ahourugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramoifeza n'izahabu n'imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramoibindi, baragenda barabihisha.
9Hanyuma baravuganabati “Ibyo tugiraibi si byiza, kuko uyu munsi ariumunsi w'inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n'urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw'umwami.”
10Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagaraumurinzi w'irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw'Abasiriya, nuko dusanga nta muntuururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n'indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”
11Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab'ikambere ibwami.
12Nukoumwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’”
13Nuko umwe mu bagaragu be aramusubizaati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk'Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.”
14Nuko benda amagare abiri n'amafarashi,umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z'Abasiriya ati “Nimugende murebe.”
15Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuyeimyambaro n'ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n'ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwiraumwami.
16Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw'Abasiriya, bituma bagurisha indengo y'ifu y'ingezi shekeli imwe, n'indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryavuze.
17Mazeumwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk'uko wa muntu w'Imana yavuze, igiheumwami yazaga aho ari.
18Kuko uwo muntu w'Imana yari abwiyeumwami ati “Ejo nk'iki gihe ku irembo ry'i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n'indengo y'ifu y'ingezi izagurwa shekeli imwe”,
19uwo mutware agasubizauwo muntu w'Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”
20Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.