2 Bami 8:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugoreyazuriragaumwana, ati “Hagurukanan'abo mu nzu yawe,ugendeusuhukireahouzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”

2Nukoumugorearahagurukaabigenza atyo, akurikije ijambo ry'uwo muntu w'Imana, ajyana n'abo mu nzu ye asuhukiramu gihugu cy'Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.

3Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugorearasuhukurukaava mu gihugu cy'Abafilisitiya, araza atakambiraumwami ku bw'urugorwe n'igikingi cye.

4Muri uwo mwanyaumwami yavuganaga na Gehaziumugaragu w'uwo muntu w'Imana amubwira ati “Ndakwinginze,untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.”

5Nuko agitekererezaumwami uko yazuyeuwapfuye, uwo mwanya wa mugoreyazuriragaumwana aba araje, atakambiraumwami ku bw'urugorwe n'igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugoren'umwana we Elisa yazuye.”

6Umwami abibaza uwo mugorearabimubwira. Umwami aherako amuhaumutware houmuhesha, aravuga ati “Umugarurireibye byose n'ibyo basaruye mu mirima ye byose,uhereye ku munsi yahaviriyeukageza ubu.”

7BukeyeElisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadiumwami w'i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w'Imana araje.”

8Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana iturouhuren'umuntu w'Imana,umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’”

9Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y'ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n'ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadiumwami w'i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”

10Elisa aramusubizaati “Gendaumubwire uti ‘Gukirakouzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.”

11Maze Elisa aramutumbira kugezaaho uwo mugaboyagiriye ipfunwe. Uwo muntu w'Imana aherako ararira.

12Hazayeli aramubazaati “Databuja,urarizwa n'iki?”
Aramusubizaati “Ndarizwa n'uko menye inabiuzagirira Abisirayeli: ibihome byabouzabitwika,uzicisha abasore babo inkota,uzahondagura abana babo bato, n'abagore babo batwiteuzabafomoza.”

13Hazayeli aravuga ati “Nkanjyeumugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?”
Elisa aramubwira ati “Uwiteka yanyeretse kouzabaumwami w'i Siriya.”

14Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubazaati “Elisa yakubwiye iki?”
Na we aramusubizaati “Yambwiye kouzakira nta kabuza.”

15Bukeyebwaho Hazayeli yendauburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.
Nuko Hazayeli yima ingoma ye.

16Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu,umwami w'Abisirayeli (kandi Yehoshafati wariumwami w'Abayudaamaze gutanga), Yoramuumwana wa Yehoshafati yima ingoma ye.

17Ajya ku ngoma amaze imyaka mirongo itatu n'ibiri avutse, amara imyaka munanii Yerusalemu ari ku ngoma.

18Ariko yagendanaga ingeso z'abami b'Abisirayeli nk'uko ab'inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoyeumukobwa wa Ahabu akora ibyangwa n'Uwiteka.

19Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidiumugaragu we, nk'uko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose.

20Ku ngoma ye ni bwo Abedomu bagomeye Abayuda, biyimikirauwabomwami.

21Yoramuabibonye atyo, yambukanan'amagare ye yose atera i Seyiri. Ahagurukanijoro atwaza Abedomu bari bamugosen'abatware b'amagare yabo, abantu ni ko guhungira mu mahema yabo.

22Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda na bugingo n'ubu. Icyo gihe ab'i Libuna na bo baragoma.

23Ariko indi mirimo yose ya Yoramu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

24Nuko Yoramu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.

25Mu mwaka wa cumi n'ibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabuumwami w'Abisirayeli, Ahaziya mwene Yoramuumwami w'Abayuda yimye ingoma.

26Ahaziya yimye amaze imyaka makumyabiri n'ibiri avutse, amaraumwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Ataliya mwene Omuri,umwami w'Abisirayeli.

27Yagendanaga ingeso z'ab'inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n'Uwiteka nk'uko ab'inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yariumukwe wa Ahabu.

28BukeyeAhaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeliumwami w'i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.

29Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i Yezerēli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe n'Abasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeliumwami w'i Siriya. BukeyeAhaziya mwene Yoramuumwami w'Abayuda, aramanuka ajya i Yezerēli gusuraYehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.