1Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n'intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw'igiciro cyinshi guhwanye n'ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n'Umukiza.
2Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
3kuko imbaraga z'ubumanabwayo zatugabiye ibintu byose bizanaubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya nezauwaduhamagarishijeubwiza bwe n'ingeso ze nziza.
4Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugirango bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumazeguhunga no gukirakononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
5Ibyo abe ari byo bituma mugiraumwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
6kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
7kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongerehourukundo.
8Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutabaabanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.
9Kandi reroutagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
10Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugiraumwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukoraibyo ntabwo muzasitara na hato,
11ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n'Umukizawacu.
12Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizimugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu.
13Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbateraumwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,
14kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk'uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.
15Ariko nzajya ngiraumwete, kugirango nimara gupfa muzabashe guhoramwibuka ibyo iminsi yose.
16Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n'ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzazakwe, ahubwo twiboneye n'amaso yacu icyubahiro cye gikomeye,
17kuko yahawe n'Imana Data wa twese ishimwe n'icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”
18Iryo jwi twaryumvise rivugiramu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musoziwera.
19Nyamara rero dufiteijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzabamukozeneza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuzeumwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturuizabanduriramu mitima yanyu.
20Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa ukoumuntu wese yishakiye,
21kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantub'Imana bavugagaibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.