1Ariko nk'uko hariho abahanuzi b'ibinyoma badutse mu bwoko bw'Abisirayeli, ni ko no muri mwe hazabaho abigisha b'ibinyoma, bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye bizanire kurimbuka gutebutse.
2Ingeso zabo z'isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y'ukuri.
3Kandi irari ryabo rizabatera gushaka indamu kuri mwe bababwiye amagambo y'amahimbano, ariko iteka baciriwe houhereye kera ntirizatinda, no kurimbuka kwabo ntiguhunikira.
4Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururuy'umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,
5kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowaumubwiriza wo gukiranuka n'abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y'abatubahaImanaumwuzure,
6kandi ubwo yaciriye ho iteka imiduguduy'i Sodomu n'i Gomora iyitwitse ikayigira ivu, ikayishyiraho kuba akabarore k'abazagenda batubahaImana,
7ikarokora Lotiumukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z'isoni nke z'abanyabyaha,
8(kuko uwo mukiranutsi ubwo yabaga muri bo yibabarizagaumutimaweukiranuka iminsi yose, imirimo yabo y'ubugomeyarebaga akumva.)
9Umwami Imana izi gukizaabayubahaibibagerageza, no kurindira abakiranirwa kugezaku munsi w'amateka ngo bahanwe,
10ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona bagasuzuguragutegekwa.
Ni abantu bahangāra nta cyo batinya, ni ibyigenge ntibatinya no gutukaabanyacyubahiro,
11nyamara abamarayika nubwo barusha abo bantu imbaraga n'ubushobozi, ntibahangāra kuregaabo banyacyubahiro ku Mwami Imana babatuka.
12Ariko izo nyamaswabantu zimeze nk'inyamaswa zitagiraubwenge koko, zaremewe gutegwa no kwicwa batuka ibyo batazi, amaherezo bazarimbukirabuheriheri mu byonona byabo,
13bahabwe ingaruka yo gukiranirwa kwabo. Bakunda kwidamararira ku manywa, abo ni ibizinga n'inenge bishīmira ibihendo byabo bagisangira namwe ibyiza.
14Amaso yabo yuzuyeubusambanyi ntahaga ibyaha, bashukashuka ab'imitima idakomeye bafite imitima yamenyerejwe kurarikira ibibi, ni abo kuvumwa.
15Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa,
16ariko ahanwaubugomebwe ubwo indogobe itavuga yavugagaijwi ry'umuntu, ikabuza ibisazi by'uwo muhanuzi.
17Abo ni amasōko akamye kandi ni ibihu bijyanwa n'inkubi y'umuyaga, barindiweumwijima w'icuraburindi
18kuko bavuga amagambo akakaje yo kwihimbaza, bashukashuka abari mu ihunga ryo guhunga abagenda bayobye, babashukashukisha irari ry'umubirin'imigenzo y'isoni nke.
19Babasezeranyaumudendezo nyamaraubwabo ari imbata z'ibiboze, kuko icyaneshejeumuntu kiba kimuhinduye n'imbata yacyo.
20Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukizakwarabateye guhunga, bakava mu by'isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi.
21Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubirainyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.
22Ibyabasohoyeho ni iby'uyu muganiw'ukuringo “Imbwa isubiyeku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurubeyuhagiwe isubiyekwigaragura mu byondo.”