1Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimouburiganya, mbibutsa
2kugirango mwibuke amagambo yavuzwe kera n'abahanuzi bera, mwibuke n'itegeko ry'Umwami ari we Mukizamwabwiwe n'intumwa zabatumweho.
3Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y'imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo,
4babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Kouhereye aho ba sogokuruzabasinziririye, byose bihora uko byahoze,uhereye ku kuremwa kw'isi.”
5Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozehouhereye kera kose, n'isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw'ijambo ry'Imana,
6ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n'amazi ikarimbuka.
7Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiyeumurirouzatera ku munsi w'amateka,urimbure abatubahaImana.
8Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imanaumunsi umwe ari nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ari nk'umunsi umwe.
9Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umweurimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.
10Arikoumunsi w'Umwami wacuuzazank'umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n'umuririukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushyacyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirīra.
11Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubahaImana mu ngeso zacu,
12twebwe abategereza tugatebutsaumunsi w'Imanauzatuma ijuru rigurumanarikayenga, kandi iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushyacyane!
13Kandi nk'uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.
14Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugiraumwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutarihoumugayomu maso ye.
15Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene DataukundwaPawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe,
16ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhijegusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurikabagoreka, nk'uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.
17Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwehakiri kare, mwirinde mutayobywa n'uburiganya bw'abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.
18Ahubwo mukuriremu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.