1Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw'itegeko ry'Imana Umukizawacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,
2ndakwandikiye Timoteyo,umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n'imbabazi n'amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
3Ugume muri Efeso nk'uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugirango wihanangirize bamwe kutigishaukundi,
4cyangwa kwita ku migani y'ibinyoma cyangwa amasekuruzaatagira iherezo, bidafashaumurimow'Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.
5Ibyo mbibategekeye kugirango bagireurukundo ruva mu mutimauboneye kandiuticiraurubanza, bagire no kwizera kutaryarya.
6Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by'amanjwe,
7bashaka kuba abigisha b'amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera.
8Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyoumuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko,
9kandi tuzi ko amategeko atashyiriwehoumukiranutsi, keretse abagome n'ibigande, n'abatubahaImana n'abanyabyaha, n'abatari abera n'abatita ku by'Imana, n'abakubitaba se na ba nyina, n'abicanyi
10n'abasambanyi n'abagabo bendana, n'abanyaga abantu bakabagura, n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, n'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima,
11zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.
12Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabiraumurimowe
13nubwo nabanje kubaumutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujijintarizera;
14kandiubuntu bw'Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
15Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukizaabanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere.
16Ariko icyatumye mbabarirwa niukugirango Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwaubugingo buhoraho.
17Umwami nyir'ibihe byoseudapf, kandiutaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.
18Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikijeubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugirango buduheshe kurwana intambara nziza,
19ukomeje kwizera kandiufiteumutimauticiraurubanza. Uwo mutimabamwe barawuretse bahinduka nk'inkuge imenetse ku byo kwizera.
20Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugirango babyigireho kudatuka Imana.