1Irya mbere ya byose ndaguhugurirakwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira,
2ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugirango duhoremu mahoro tutabona ibyago, twubahaImana kandi twitonda rwose.
3Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukizawacu,
4ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenyaukuri.
5Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuzaumwe w'Imana n'abantu, na we niumuntu, ari we Yesu Kristo
6witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo,
7ari cyo cyatumye nshyirirwaho kubaumubwiriza n'intumwa (ndavugaukuri, simbeshya) n'umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n'ukuri.
8Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafiteumujinya kandi batagira impaka.
9Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kubohaumusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi,
10ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubahaImana.
11Umugoreyigane ituza aganduke rwose,
12kuko nanga koumugoreyigisha cyangwa ngo ategekeumugabo, ahubwo agire ituza
13kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.
14Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwoumugoreni we wayobejwe rwose, ahindukaumunyabicumuro.
15Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagiraurukundo no kwera, bakirinda.